Anita Pendo na Japhet mu marushanwa yo gutera karitoma

Mu Rwenya rw’inshi Anita Pendo na Japhet Mazimpaka basanzwe banakorana kuri Magic Fm mu kiganiro Magic morning, bafashwe video barimo barushanwa gutera karitoma ngo biviye ku mpaka zari zazamuwe na Anita Pendo nk’uko Japhet yabivugaga!

Binyuze kuri konti za Instagram zabo bombi, Anita Pendo ndetse na Japhet bagaragaye muri Video ubwo yatangiraga uwafataga video ababwira ati” Ok.” Aho ni ho Japhet yahise atangira ati” Rero Pendo yateje akavuyo ngo azi gutera karitoma..” ako kanya Pendo yahise amuca mu ijambo ati ” wowe c ntiwagateje?”

Nyuma ni bwo Anita Pendo yavuze ati” ukuri kujyiye kugaragara miliyoni zituye u Rwanda zose zibibona!”

Ubwo ni bwo amarushanwa yabo bwite yatangiye maze Anita arabanza ndetse uwabafataga Video birangira yemeje ko Anita Pendo ari we watsinze kuko yabashije kujyeza kure kurusha Japhet.

Kana hano urebe video ya Anita Pendo na Japhet barashunwa gutera karitoma!

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?