Super Manager yahawe inkwenene nyuma yo kwiyita Rudasumbwa mbere y’uko irushanwa ritangira

Gakumba Patrick wamenyekanye ku izina ry’urubyiniro nka “super Manager” yashyize ifoto Ku rukuta rwe rwa Twitter maze ayiherekeza amagambo agira ati “Mr Rwanda (Thank my God) ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati “Rudasumba w’u Rwanda , (Wakoze Mana Yange).

Akimara  gusangiza abamukurikira ubwo butumwa benshi bihutiye mu mwanya w’ibitekerezo maze si ukumukwena biva inyuma.

Nkaho uwitwa Rapide yavuze ko yamushakiye mu kiganiro muzehe quiz akamubura kandi ngo yibereye muri Mr Rwanda, Bad Lougher we yahamije ko igitangaje Ari ukuntu imyaka ya super Manager igenda imanuka kuburyo ageze kuri 23. Si abo gusa kuko hari n’abandi bagaragaje imbamutima zabo  ku byo Gakumba yatangaje.

Nkuko abateguye irushanwa rya Mr Rwanda 2022 babitangaza, ngo umusore wiyandikisha asabwa kuba ari hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko hagati aho Super Manager  we avuga  ko afite imyaka 23 y’amavuko mu gihe hari abavuga ko ahubwo yakabaye akabakaba na 40 , gusa we akavuga ko ntawe ukwiye gushingira ku gihagararo cye ngo avuge ko arengeje iyi myaka, akanemeza ko ku  munsi wo kwiyamamaza azerekana irangamuntu.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?