Umujyi wa Kigali watangiye gukingira Covid 19 hifashishijwe Mobile Clinics

Kuri uyu wa 3,Gashyantare,2022 ku bufatanye bw’umugi wa Kigali n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, hatangiye igikorwa cyo gukingira hifashishijwe imodoka zirimo ibikoresho byose zizwi nka mobile clinic mu bice bitandukanye bigize uwo mugi.

Iki gikorwa cyo gukingira hifashishijwe imodoka gikozwe mu rwego rwo kwegereza abaturage ibibakorerwa . Abari gukingirwa ni abafata doze ya mbere ,iya kabiri cyangwa iyo gushimangira.

Twabibutsa ko  hashize igihe gito Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC  gihawe umuyobozi mushya  ari we Dr. Mambo Muvunyi Claude , aho yasimbuye yasimbuye Dr Sabin Nsanzimana wari warahagaritswe kuri uwo mwanya kuwa 7 ,Ukuboza 2021 ngo akorweho iperereza ku byaha yakekwagaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.