Umwanzuro wambere w’urukiko ku rubanza rwa Mukase wa nyakwigendera Akeza.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishje urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza rwa  Mukanzabarushimana Marie Chantal mukase wa Akeza, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022, rwemeza ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora iki cyaha, bityo hemezwa ko agomba kuba afunzwe iminsi 30.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze, bwavuze ko uyu Mukanzabarushimana Marie Chantal yatumye umukozi wabo [ubu banakurikiranywe hamwe] ahantu henshi kugira ngo atinde ashaka gukora umugambi we. Bwavuze kandi ko ubwo uyu mukozi yari ahinduye, yabisikanye na nyirabuja kuko umwe yinjiye mu rugo undi asohoka ku buryo bikekwa ko yari amaze kurangiza umugambi we ashaka kuwuhisha.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko inkweto za nyakwigendera Akeza zasanzwe imbere y’icyumba cya Mukanzabarushimana Marie Chantal aho gusangwa ku kidomoro cyasanzwemo akeza yapfuye. Bunemeza ko hari abatangabuhamya bavuze ko Mukanzabarushimana yari asanzwe yanga Akeza kubera ko yuzuraga na Se cyane bityo ngo akaba yari afite impungenge z’uko azatuma asubirana na nyina.

Mukanzabarushimana uregwa we yahakanye icyaha cyo kwica Akeza yari abereye Mukase, akavuga ko ibyo kuba umukozi yatumye yaratinze na we atazi impamvu yatumye atinda ndetse akanemeza ko yari asanzwe akunda Akeza kuko yashakanye na Se abizi neza ko afite uwo mwana bityo ko atatinyuka kumwica.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?