Rwanda: Emmanuel yitiranyije Umupolisi n’igisambo kigenzi cye amuhereza ibyo yari yibye

Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022, uwitwa Niyomugabo Emmanuel  yatawe muri yombi, nyuma yo kwitiranya Umupolisi wari  umutegereje ngo amute muri yombi n’abajura bagenzi be akamuhereza Tv yari amaze kwiba.

Abajura batatu barimo Niyomugabo Emmanuel, Chukul Aboudul w’imyaka 26 na Ntirenganya Jean Damascène w’imyaka 35, bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa Ngugo, nyuma yo gukekwaho kwiba bapfumuye inzu, bahita banashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafashwe mu ijoro bamaze kwiba umuturage, nyuma y’amakuru yatanzwe  n’uwibwaga.

Yagize ati “Baje ari batatu nijoro bapfumura inzu y’umuturage, Chukul Aboudul na Ntirenganya Jean Damascène basigaye hanze y’urugo, naho Niyomugabo yinjira mu nzu. Nyiri urugo watabaje Polisi ntiyamenye ko hari uwinjiye, Polisi iraza ihageze abasigaye hanze bahita bahunga, Niyomugabo wari mu nzu asohokanye televiziyo ya rutura ayiha abashinzwe umutekano bari hanze y’urugo, azi ko ayihaye bagenzi be. Amaze kuyibaha yuriye urugo ngo asohoke, ako kanya abashinzwe umutekano bahita bamufata.”

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW , imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?