Burundi: Abari bamaze igihe kirenga umwaka mu cyumba cy’amasengesho batabawe

Polisi y’u Burundi ifatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze  mu Kamenge batabaye abari bamaze umwaka mu cyumba cy’amasengesho, batoga, badaca inzara, batamesa ndetse no kurya kwabo bicyemangwa.

Amakuru dukura mu gihugu cy’u Burundi avuga ko Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu Kamenge zifatanyije na Polisi ndetse n’inzego z’amadini zari zihagarariwe na Pasiteri Tumusifu Emmanuel na Bishop wigenga babashije kuvumbura inzu yarimo abantu bari bamaze igihe kirenga umwaka mu cyumba cy’amasengesho, bakaba babakuye aho bakabajyana aho bakabaye bari.

Umubare w’abari bamaze umwaka muri ayo masengesho ntabwo watangajwe, gusa muri bo hari abava mu Ntara ya Mwaro, ku Muzinda, ku Musenyi n’ahandi. Amakuru atugeraho avuga ko mbere yo kujya muri ayo masengesho babanje gutwika imitungo yabo, ngo satani atazayibashukisha bagahita bataha batamaze kabiri.

Ibi bibaye mu gihe mu Gihugu cya Kenya ho hamaze kuboneka imibiri y’abagera kuri 21 bapfuye bazizw kwiyicisha inzara, bikabugwa ko babibwirizwaga n’umuyobozi w’urusengero rwabo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *