Muhanga: Janvier yateze moto ayipfiraho

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki 21/2023, uwitwa Nizeyimana Janvier wari uvuye kwivuza ku bitaro bya Kabgayi yateze moto, ayipfiraho ataragera aho yajyaga.

Amakuru Impano icyesha abari bahari yemeza ko ubwo umumotari wari uhetse Janvier yari ageze mu mujyi wa Muhanga ahazwi nko kuri BPR, ngo yumvise uwo yari ahetse amuryamye mu mugongo ndetse anagenda ahengama, maze yitabaza abari hafi bamufasha kumukuraho, hashize akanya gato ahita apfa.

Umwe yagize ati” Ngo yari amuvanye ku bitaro by’ikabgayi, amugejeje hano haruguru ngo abona umuntu atangiye kujyenda ahengama nyine kuri moto, bamumukuriraho, bamutereka hariya, biza kurangira nyine apfuye.”

Mugenzi w’uyu na we wari uhari ariko nawe utashatse ko dutangaza amazina ye, yagize ati” nari ndi kumanuka, Motari na we yarimo aturuka ruguru, mbese twari tumeze nk’abamanukanye. Noneho umugenzi aramubwira ati” nkura kuri moto ndumva bimeze nabi, yamaze guhagarara ahita aruka amaraso, bamuryamishije hariya yahise apfa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko uwitabye Imana yari afite ibikomere ku mutwe ndetse yari amaze igihe yivuriza ku bitaro bya Kabgayi.

Yagize ati” Twaje gusanga ari uwitwa Nizeyimana Janvier, yakoraga akazi k’ubukarani mu cyakabiri, mu makuru turi kugenda tubona, wabonaga n’ubundi afite n’igipfuko ahantu ku mutwe. Amakuru tumaze kubona ni uko yari amaze iminsi yivurizayo kuva ku italiki 06 z’ukwa 04 tukaba rero dutekereza ko nubwo yapfuye mu buryo butunguranye, ariko bishobora kuba ari urupfu rusanzwe.”

Nyakwigendera Janvier bivugwa ko yari afite imyaka iri hagati ya 38 na 40, kugeza magingo aya, intandaro y’igikomere yari afite ikaba itaramenyekana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?