Bwambere mu Rwanda abantu 861 banduriye rimwe icyorezo cya Covid-19

Amakuru mashya yatangajwe na minisiteri  y’ubuzima nk’uko bimaze kumenyerwa yajemo impinduka nini cyane mu mibare ujyereranyije n’uko byari bisanzwe bimenyerewe, kuko taliki 22 kamena habonetse   Abantu 861 banduye COVID-19 mu Rwanda. Hakize abantu 8, naho abapfuye ni 4
Umujyi wa Kigali wabonetsemo abanduye benshi bagera kuri 388.
Iyi mibare itangajwe nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yatangajwe kuwa 21 Kamena 2021 aho igihugu cyose cyashyizwe ku isaha ya saa Moya kuba abantu bageze mu rugo naho saa  6:00pm  ubucuruzi bwose bukaba bwamaze gufunga .
Umujyi wa Kigali washyiriweho guma mu mujyi, naho utundi turere two mu ntara twose dushyirirwaho guma mu karere.
Mu gihe icyorezo cyaba gikomeje kwiyongera birashoboka ko hashobora gufatwa ingamba zikaze kurusha iziriho nkuko byagenze mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho bo ubu bari muri guma mu rugo y’ukwezi n’iminsi 12.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *