Nyuma yo kurahira nka Perezida wa 4 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Perezida Joe Biden yatangaje ko demokarasi itsinze.
Yagize ati “Ubushake bw’abantu buri gushyirwa mu bikorwa, demokarasi iratsinze. Iki ni igihe cyo kongera kubyutsa ubuhangange bwa Amerika. Amateka ya Amerika ntashingiye ku muntu umwe(ashaka kuvuga Donald Trump yasimbuye), ahubwo ashingiye kuri twese. Iki ni igihugu cyiza, gishingiye ku bantu, mu myaka myinshi ishize, twavuye kure, ariko haracyari byinshi byo gukora.’’
Yakomeje avuga ko hari byinshi byo gusana, birimo ibyo cyorezo cya Covid-19 cyangije aho yagize ati” icyorezo cya Covid-19 cyadutwaye abantu benshi mu mwaka umwe, imirimo yarahagaritswe, ibyo byiyongereyeho ibibazo by’iterabwoba, gusa byose tugomba kubirwanya kandi tukabitsinda. Gutsinda uru rugamba birasaba ubufatanye. Ubuzima bwanjye bwose, bugiye guharanira kubanisha neza Abanyamerika, kandi ndasaba Abanyameika bose kunshyigikira. Twakora byinshi, twakongera kubaka ubukungu bwacu, twakongera guhindura Amerika igihugu kireberwaho muri byose.’’
Joe Biden abaye Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gutsinda ku majwi 306 y’abatora mu gihe mugenzi we Donald Trump bari bahanganye yagize amajwi 232.
Trump yakomeje kurashya imigeri avuga ko rwose yibwe amajwi muri Leta ya Georgia ariko intsinzi ya Biden yongeye kwemezwa bidasubirwaho ko yari iya nyayo n’itorwa ry’umusenateri w’umudemokarate muri iyo Leta.