Nyuma ya Sadate, KNC na we yemereye amavubi agahimbazamusyi mugihe yaba atsinze Maroc.

Ikipe y’igihugu y’uRwanda amavubi ubu iri kubarizwa mu gihugu cya Cameroon aho yitabiriye shampiyona nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2020.

KNC umuyobozi wa Gasogi United, yavuze ko amavubi naramuka atsinze umukino azakinamo n’ikipe y’igihugu ya Maroc buri muntu uri muri staff technique y’Amavubi, azamuha agahimbazamusyi ari k’amadorali 100 ahwanye namafaranga 99502.49 uyavunje mu mafaranga y’urwanda.

Yagize ati“Gutsinda Maroc buri mukinnyi ni idolari 100. Na Staff tekinike [abatoza, abaganga n’ababafasha] na bo mbashyizemo.”

Agahimbazamusyi kambere amavubi yari yashyiriweho na Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sport ko ntikayihiriye kuko Sadate yari yemeye guha buri muntu wese wajyanye n’Amavubi amadorali ijana mu gihe Amavubi yari kuba yatsinze ikipe y’igihugu ya Uganda.

Umukino ukurikira Amavubi azawukina na Maroc ku wa Gatanu taliki 22 Mutarama 2021, naho umukino usoza itsinda C Azawukina na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?