Muri iyi baruwa umuyobozi mukuru wa RGB yagaragaje ko ibi yabikoze ishingiye ku itegeko No 56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere ndetse kandi yanashingiye ku Itegeko No 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere n’amabwiriza y’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw Imiyoborere No 01/2025 yo ku wa 06/03/2025 yerekeye Ibindi Bisabwa Imiryango Ishingiye ku Myemerere.
Iyi baruwa igaragaza ko nyuma y’isesengura ryakozwe n,uru rwego, rwasanze aha hantu kuhasengera byagira ingaruka zitari nziza.
Umuyobozi mukuru w’uru rwego yagize iti: “Nshingiye ku isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imitegurire y’amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka abera ahitwa ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe muri Diyosezi ya Kabgayi mu Karare ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo; Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungaburanga umutekano n’ituze by’abahagana. Aha twifuje kugaruka ku masengesho yabaye ku cyumweru tariki ya 27/04/2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.”
Umuyobozi Mukuru wa RGB akomeza amenyesha ihagarikwa ry’amasengesho yahakorerwaga kugeza igihe hazaba hakuweho imbogamizi z’uko hashyira ubuzima bw’abatugare mu kaga.
Ati: “Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abasengera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, turabamenyesha ko amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka yahaberaga ahagaritswe by’agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mu kaga.”
Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize igihe gito Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwambuye uburenganzira bwo gukora Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.