Dosiye y’umushumba n’umugore we yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha

Guhera ku wa 14 Ukwakira 2024, Dosiye ya Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bo mu Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ baherutse gutabwa muri yombi, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nk’uko bihamywa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Amakuru Impano ducyesha igitangazamakuru Igihe, yemeza ko aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Amakuru agera ku Gitangazamakuru Impano, avuga ko umwe mu bayoboke b’itorero Zeraphat Holy Church, yegereye umuyobozi w’iri torero n’umugore we akababwira ko afite uburwayi bwamuzahaje bityo yifuza ko bamusengera. Ngo bakimara kurita mu gutwi bamubwiye ko igihe yaba abahaye miliyoni 10 bamusengera agakira mu kanya nk’ako guhumbya. Amafaranga yarayabahaye.

Bivugwa ko mu kumusengera ngo bamusabaga gukuramo imyenda ubundi bakamufata video n’amafoto yambaye uko yavutse kandi ameze (yifashe ) uko babyifuza. Ubwo ibyo yari abitezeho (gukira nk’uko yabyijejwe) atari abibonye, yabasabye kumusubiza amafaranga aye, ariko bihita biba aka ya mvugo y’abubu ko akageze mu majigo y’umuryi gakurwamo n’ingumi, barirenga bararahira bamubwira ko nta mafaranga bashobora kumuha, ndetse ko n’akomeza kubishyuza bari bumwanike bagashyira amafoto y’ubwambure bwe yafashwe bamusengera ku karubanda. Nyagusengerwa akimara kumva bimurenze yahise atanga ikirego muri RIB, nayo ntiyazuyaza ikora inshingano yashyiriweho (Kugenza ibyaha).

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry ati” Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo bakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni ndetse n’uko ayo mafoto yabonetse.”

Ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibahano muri rusange ivuga ko, umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko zitarenze miliyoni 5Frw.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *