Fatakumavuta wari yararahiye ko atazongera kwitaba RIB yatawe muri yombi

Uwamamaye nka Fatakumavuta ariko ubundi witwa Sengabo Jean Bosco nk’uko biri mu irangamimerere ye, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 18 Ukwakira 2024, aho akurikiranyweho ibyaha  bitandukanye birimo:  Gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Amakuru ducyesha igitangazamakuru IGIHE yemeza ko ibi byahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry .

Yagize ati “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”

Dr. Murangira agira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro ariko bubahiriza amategeko.

Ati “Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kugira internet yihuta, kuko Leta yifuza ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa umusaruro mu buryo bwiza, hirindwa kuzikoresha ibyaha kuko amategeko ahana ibyo byaha ahari.”

Uyu Muvugizi yavuze ko RIB yihanangiriza abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ibasaba kujya bakurikiza amategeko azigenga kuko itazihanganira uyarengaho agakora ibyaha.

Ati “Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.”

Fatakumavuta yari aherutse kwirenga ararahira avuga ko atazongera kwitaba RIB.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *