Abakoze Jenoside n’abayirokotse mu Murenge wa Mutete,
Akarere ka Gicumbi, bashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze ya Byumba ku gikorwa cy’indashyikirwa cyo kubahuriza mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, yabaye intangiriro yo kongera kwiyubaka no gusabana nk’uko byahoze mbere.
Thomas NTANSHUTIMWE wo mu murenge wa Mutete
akarere ka Gicumbi, Yarokokeye Jenoside mu gace ko muri uyu murenge kazwi nka Zoko kuko ari ho bari batuye, avuga ko muri aka Gace ka Mutete abatutsi baho bishwe nabi, ndetse na Nyuma ya Jenoside hakomeza umwuka w’urwango mu baturanyi, bamwe barebana ay’ingwe n’ababiciye, mu gihe abakoze Jenoside bo wasangaga bahora bihishe, bashaka gutembera bakagenda bwije ntawe ubareba.
Ati” muri aka gace ibintu byari byarabaye nabi, abantu barapfuye……mbese twahoraga twibaza niba abantu bazongera kuvugana, kuko wasangaga abatwiciye bagenda bihishahisha mu bisambu cyangwa bakagenda mu ijoro.”
Kimwe na mugenzi we NIYONSHUTI Felecita, yahuraga n’uwamwiciye muri Jenoside agakizwa n’amaguru ngo nawe atamukurikizaho.
Ati” bukeye Munyangabe wanyiciye umuryango arafungurwa, duhuye ashaka kunsuhuza ariko mpita amaguru nyabangira ingata ndiruka….”
Icyakora aba barokotse bavuga ko ubu babanye neza n’ababiciye, ni nyuma y’uko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika ya Byumba ishinze amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.
NSABIMANA Tisiyane, waje kwemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse akaza kubihanirwa, avuga ko yasoje ibihano nta hantu na hamwe ajya
atembera kubera ipfunwe yaterwaga n’ibyo yakoze. Ariko na we yaje
gushyirwa mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge asaba imbabazi abo yiciye ababo yongera kubohoka.
Ati” Bagenzi bacu ubu tubanye nabo neza, nasabye imbabazi abantu batatu niciye ubundi barazimpa, bamaze kumbabarira nshishikariza bagenzi banjye bakoze Jenoside gusaba imbabazi, ubu rwose ntakibazo turatwererana, tubana ntakwishishanya kubera aya matsinda yabashije kudufasha.
Padiri Mudacyahwa Jean Damascene umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze ya Byumba yasobanuye ko intego nyamukuru yo
kurema Aya matsinda ari ukongera kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku kuri, imbabazi, no kwiyunga by’ukuri.
Ati” twashyizeho amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa atanu, twari tugamije kugira ngo abacitse ku icumu rya Jenoside n’ababiciye babashe kwiyunga kuko ubundi barebanaga ay’ingwe, hari ibibazo byo kutumvikana……kuva muri 2008 aya matsinda yatangira ubu babanye neza cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel, na we yunga mu ry’abandi bashima uruhare rukomeye rw’iyi Komisiyo y’Ubutabera
n’Amahoro.
Ati” Turashimira Kiliziya Gatolika yadufashije gushyiraho amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa, kuko yafashije mu rugendo rwo kwiyunga nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragara ko bimaze gutanga
umusaruro mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye, aho n’abagize
uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi batakirirwa bihisha, ahubwo bemeye uruhare rwabo, basaba imbabazi, ubu bakaba babanye neza n’abarokotse.