Abanyeshuri ba TTC DE La SALLE Byumba basabwe gufatira urugero ku Nkotanyi zabohoye igihugu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Gicurasi 2025, mu ishuri nderabarezi rya TTC De la salle Byumba habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 . Hibutswe abari abarezi muri iri shuri ndetse n’abanyeshuri bahigaga bishwe mu gihe cya Jenoside.

TTC De la salle ni rimwe mu mashuri yashinzwe mu myaka ya cyera, rikaba ari ishuri ryashinzwe na Kiliziya Gatolika, kuri ubu ribarizwa muri Diyoseze Gatolika ya Byumba.

Bamwe mu bahigaga mu gihe cya Jenoside bavuga ko batotejwe kuva na mbere ya 1994.

Shumbusho Aimable warakotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, akaba yari n’umunyeshuri muri iri shuri yavuze ko batotezwaga n’abanyeshuri biganaga ndetse n’abarimu babigishaga.

Ati” uwari umuyobozi w’ikigo ushinzwe imyitwarire witwaga Alphonse wari umufurere, yigeze kumbwira ngo niyo nzagira amanota 99%, azanyirukana, ubundi aza no kumfata arampondagura ijoro ryose.

Kamizikunze Anastase perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi yasabye Abanyeshuri biga mu ishuri nderabarezi rya TTC DE la Salle kwitandukanya n’ikintu cyose gishobora kongera gukurura amacakubiri.

Ati” Amacakubiri niyo yatumye abanyarwanda barenga Miliyoni bicwa mu 1994, mugomba kwamagana uwo ari we wese ushobora kubazanamo ingengabitekerezo ya Jenoside, ikibi ntikizongere guhabwa umwanya mu banyarwanda.

Uwera Parfaite Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye Abanyeshuri ba TTC DE LA SALLE kuvoma amasomo akomeye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bagafatira urugero ku Nkotanyi zemeye kumena amaraso yazo, zikabohora abatutsi bicwaga.

Ati” mwese muracyari bato, ntabwo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mwari muhari ariko amateka murayabwirwa, muranayigishwa, n’ubu nibyo turimo. Mugomba gufatira urugero ku Nkotanyi zabohoye u Rwanda, ubundi mukigana umwete, mukazavamo abayobozi b’ejo hazaza baharanira inyungu z’abanyarwanda bose.

Abarimu n’abanyeshuri bigaga mu ishuri rya TTC De la Salle mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bafite umwihariko ko bavanwe muri iri shuri bakajyanwa kwicirwa mu majyepfo y’u Rwanda.

Kuri ubu amazina y’abarimu n’abanyeshuri bigaga muri TTC De la Salle amaze kumenyekana ni 39, harimo abarimu 5 n’abanyeshuri 34.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije na TTC De la Salle kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *