Gicumbi: Hibutswe abari abakozi b’amakomine yabyaye akarere ka Gicumbi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025 ku biro by’akarere ka Gicumbi kitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo na Minisitiri w’ikoranabuhanga na Innovation Ingabire Paula, usanzwe ari imboni y’akarere ka Gicumbi.

Bamwe mu bari abakozi bakoreraga Leta muri aya makomine barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bavuga ko batotezwaga na bagenzi babo kuva Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, aho babitaga ibyitso by’inkotanyi kandi ngo mu byukuri ntazo bari bazi.

Mupenzi Joseph wakoreraga akarere k’ubuzima ka Byumba wagereranya n’umukozi wa Minisante y’ubu yavuze ko hari bagenzi babo bari abakozi bishwe ariko batarabona imibiri yabo ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati” Turasaba abafite amakuru y’aho abacu  bishwe ariko ntitubashe kubabona ngo bashyingurwe mu cyubahiro ko badufasha bakaduha amakuru y’aho bari, ubundi tukabashyingira mu cyubahiro tukaruhuka. Urugero nk’uwitwa Kayihura Eric wari Captain w’ikipe ya Zebule bamwiciye mu muhanda uva Gaseke ugera mu Muyanza ariko umubiri we kugeze ubu ntiturawubona ngo tuwushyingure mu cyubahiro.”

Kamizikunze Anastase perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi yanenze abari abayobozi bavukije ubuzima bagenzi babo bakoranaga, avuga ko ikiza cyo kwishimira ubu ari uko imiyoborere y’uyu munsi itavangura.

Ati” Icyo kwishimira nuko ubuyobozi dufite uyu munsi budashyira imbere amacakubiri nk’uko ubwabanje bwabigenjeje, bikarangira binatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubuyobozi bwa none burajwe imbere no kubaka ubumwe n’ubwiyunge budashingiye ku moko.”

Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yashimye intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge imaze guterwa, avuga ko bazakomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati” Tuzakomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ntituzigera dukora nk’ibyo abatubanjirije bakoze bikarangira bitugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ingabire Paula Minisitiri w’ikoranabuhanga na Innovation akaba n’imboni y’akarere ka Gicumbi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye ababa bafite amakuru yahajugunywe imibiri muri Jenoside ku yatanga, ubundi igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati” Ndakomoza kucyo Uwaduhaye ubuhamya Mupenzi yagarutseho, abantu bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bayatanga ubundi bagashyingurwa mu cyubahiro.

Amazina 41 niyo amaze kumenyekana y’abakozi bakoreraga amakomine yabyaye akarere ka Gicumbi uko yari 9, akaba yaranditswe ku rukuta rwubatse ku biro by’akarere ka Gicumbi, aha akaba ari naho hari ibiro bya Perefegitura ya Byumba, Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bufatanyije na Komite ya Ibuka mu karere bakomeje gushakisha n’abandi ngo bongerwe kuri uru rukuta.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *