Ibiciro bya peteroli bikomeje kuzamuka mu gihe ibiganiro bya Amerika na Iran bikomeje kuba agatereranzamba

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) byatangaje ko gahunda z’ibiganiro na Iran zikiri guhindagurika, mu gihe ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka bikarenga amadolari 100 ku kagunguru. Perezida Trump na we yavuze ko habayeho “ibiganiro bikomeye cyane” hagati y’Amerika na Iran, ariko kugeza ubu haracyari ubushake buke bwerekana ko hari intambwe igaragara iganisha ku bwumvikane burambye hagati y’impande zombi.

Iran iracyafitiye Amerika amakenga menshi, bitewe n’uko ibiganiro bibiri byabaye mbere  muri Gashyantare no muri Kamena 2025 byasenyutse nyuma y’ibitero Israel yagabye, bishyigikiwe na Amerika. Hari kandi amakuru avuga ko habayeho ibiganiro by’itumanaho hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, n’intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, ariko bikaba bikiri mu ntangiriro kandi bitaragera ku rwego rushimishije.

Ibihugu bitandukanye birimo Pakistan, Turukiya na Misiri biri kugerageza kugabanya ubushyamirane hagati ya Amerika na Iran, aho abayobozi b’ibi bihugu bafitanye umubano wa hafi na Trump kandi bakomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu by’Abarabu muri iki gihe cy’amakimbirane akomeye. Oman na yo, isanzwe izwi nk’umuhuza wizewe hagati y’impande zombi, iri kugira uruhare muri ibyo biganiro. Nubwo bimeze bityo, hari amakuru avuga ko umuyobozi ukomeye muri Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, ashobora guhura vuba na visi perezida wa Amerika, JD Vance, ariko ibi biracyari mu rujijo bitewe n’umwuka mubi ukomeje kuranga umubano w’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byubwumvikane biracyagoranye imbere muri Iran, aho ubutegetsi bugizwe n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’idini n’abasirikare. Kuri ubu, abakomera ku mahame akaze barimo na Ghalibaf  ni bo bafite uruhare runini mu byemezo muri politiki y’igihugu, bigatuma intambwe iganisha ku iherezo ry’intambara iba ingorabahizi cyane kandi bisaba ibisabwa bikomeye kugira ngo impande zishobore kugera ku bwumvikane.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *