Ibiganiro hagati y’uRwanda na Uganda bishobora gusubukurwa

Nyuma y’igihe gikabakaba imyaka ibiri ibiganiro hagati ya Leta y’uRwanda ndetse n’iya Uganda bihagaze, ubu noneho hari amakuru yemeza ko bishobora kuba bigiye gusubukurwa.

Ibi bije nyuma y’uko kuwa 16 Mutarama 2022 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiiter, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ashyiriyeho amafoto abiri ya Perezida Kagame yo mu bihe bitandukanye yandikaho ko Perezida Kagame ari umuvandimwe w’umubyeyi we uwo wakwita Nyirarume cyangwa Se wabo mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Si ibyo gusa kuko byanakurikiwe n’uruzinduko rwa Ambasaderi Adonia Ayebare intumwa ya Perezida Museveni  aho mu gitondo cyo kuri uyu  wambere taliki 17 yasesekaye i Kigali azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa Mugenzi we Museveni wa Uganda.

kanda hano wumve inkuru nziza ku banyarwanda ndetse n’abagande

The New Vision kimwe mu bitangazamakuru byegamiye kuri Leta ya Uganda yanditse iti” Guverinoma yavuze ko Leta ya Kampala yiteguye kugirana ibiganiro na Kigali nyuma yuko amakuru avuga ko ibihugu byombi byasubukuye ibiganiro kugira ngo umubano w’ibihugu byombi unozwe.

Si ubwa mbere si n’ubwa kabiri intumwa za Leta ya Uganda ziza mu Rwanda nyuma y’ifungwa ry’imipaka ihuza U Rwanda na Uganda ariko ntacyo byatanze. Kujyeza ubu ikizere cy’uko ibihugu byombi byahita byongera bikabana nkuko byari bisanzwe kiracyari hasi, kuko uruhande rw’urwanda rwakomeje kuvuga ko igihe Leta ya Uganda izaba itaretse gushyigikira abarwanya Leta y’uRwanda umubano mwiza uzakomeza kugorana.

Kujyeza ubu Leta ya Uganda ivuga ko imipaka ku ruhande rwayo ifunguye, ahubwo igashinja u Rwanda gufunda imipaka ku ruhande rwarwo, aho Leta y’uRwanda yanakanguriye abanyarwanda kutajya muri Uganda mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa ribakorerwa iyo bajyezeyo.

Inkuru nziza ku banyarwanda ndetse n’abagande, Imipaka ishobora gufungurwa.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?