Salima Mukansanga ni we uri busifure umukino wa mbere wa CAN uyobowe n’abagore gusa.

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga arasifura umukino wa mbere mu mateka y’igikombe cya Africa uba uyobowe n’abasifuzi b’abagore gusa uba uyu munsi kuwa kabiri.

Ni amateka mashya mu mikino y’abagabo yitezweho gutangira guhindura ibintu mu gikombe cya Africa, nk’uko umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana uri muri Cameroun abivuga.

Bucyana ati: “Buri muntu wese hano ategereje cyane kureba uyu mukino, cyane cyane aya mateka mashya. Kandi ni ikintu gikomeye kuri Salma Mukansanga n’igihugu cye.”

Amavubi y’u Rwanda ntiyabashije kugera mu gikombe cya Africa, ariko Abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kwishimira ko Mukansanga yabaserukiye.

Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde ku mukino wa Zimbabwe na Guinea wo mu itsinda B uba 18h z’umugoroba ku isaha ya Kigali, Mukasanga araba ari umusifuzi wo hagati.

Arafatanya Carine Atemzabong (Cameroon), Fatiha Jermoumi (Maroc) bari ku mpande n’umusifuzi wa VAR Bouchra Karboubi (Maroc).

Ni ubwa mbere abasifuzi bane b’abagore bayobora umukino w’amakipe y’abagabo mu gikombe cy’afrika kuva aya marushanwa yatangira mu myaka 65 ishize.

Umuyobozi w’abasifuzi muri CAF, Eddy Maillet yatangaje iki ari “igihe cy’amateka” mu kunoza no guteza imbere abasifuzi muri Afurika, nk’uko bivugwa n’urubuga rwa CAF.

Avuga kuri Mukansanga, Maillet yagize ati: “Uyu mwanya ntabwo ari uwa Salma gusa ahubwo ni uw’umukobwa wese ukiri muto muri Afrika ufite ishyaka ry’umupira w’amaguru kandi wibona nk’umusifuzi mugihe kizaza.”

Umuforomokazi wabaye umusifuzi

Yves Bucyana yagerageje kwegera Salma ngo baganire, ariko mw’irushanwa ntiyemerewe kuganira n’abanyamakuru, cyereka igihe byateguwe n’abateguye iri rushanwa.

Salma avuka i Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yifuzaga kuzaba umukinnyi wa basketball ariko ntiyabigiramo amahirwe, yiga umwuga w’ubuforomo ariko kubera gukunda imikino asaba gukora amahugurwa y’abasufuzi mu 2008. Ni aho byatangiriye.

Mu myaka ya 2010 kuzamura yatangiye kuboneka asifura imikino y’abagabo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, byari ibidasanzwe. Yarabikomeje kugeza ubwo ageze ku rwego rwo kuba umusifuzi mpuzamahanga.

Yayoboye imikino mpuzamahanga itandukanye y’abagore muri Africa, mu 2018 yasifuye igikombe cy’isi mu bagore batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay.

Mu 2019 yasifuye igikombe cy’isi mu bagore cyabereye mu Bufaransa, ubu ari ku rutonde rw’abazatoranywamo gusifura igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023 muri Australia na New Zealand.

Umwaka ushize, Salma Mukansanga yasifuye imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, niwe munyarwanda wa mbere wari usifuye iyi mikino.

Gusifura umupira w’amaguru ubu niwo mwuga umutunze, nubwo bwose yigiye kuba umuforomokazi ku rwego rwa A0, nk’uko yagiye abitangaza mbere.

Akomeza kuri Mukansanga, Maillet yagize ati: “Turabizi ko ku mugore, byabaye ngombwa ko arenga inzitizi zikomeye kugira ngo agere kuri uru rwego kandi akwiye gushimwa cyane.”

Ku mukino wa mbere umugore yasifuye mu gikombe cya Africa tariki 10 z’uku kwezi kwa Mutarama hagati ya Guineya na Malawi mu mujyi wa Bafoussam, Salma Mukansanga yari umusifuzi wa kane (4).

Uyu munsi, araba ari umusifuzi wo hagati abakurikirana iyi mikino bamuhanze amaso ngo akiranure abagabo ba Zimbabwe na Guinea, akazi amaze imyaka irenga 10 akora.

SRC: BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?