Icyenewabo no kwishyira hejuru kw’abayobozi, intandaro yo kuba Ruhango yabaye iya nyuma mu gutanga serivisi nziza ku baturage

Mu muhango wabereye ku Nzu y’urubyiruko iherereye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, wahuje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imitangire ya serivisi, hagaragajwe ko Ruhango iyoboye utundi turere mu gutanga Serivisi mbi mu byiciro bitandukanye byiganjemo serivice z’ubuhinzi ndetse n’ubutaka, zimwe mu mpamvu zakomojweho zatumye aka karere gafata umwanya ugayitse zikaba ari ukugendera ku cyenewabo, ingaruka z’ibihano bya Covid-19 ndetse no kwishyira hejuru kw’abayobozi bamwe na bamwe.

BAGIRUWIGIZE Emmanuel wari ahagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) wanamuritse raporo nyirizina yagaragaje ko mu bigaragara mu byiciro bitandukanye by’imitangire ya serivisi akarere ka Ruhango kaza ku mwanya wa nyuma. Ibi bigaragazwa nuko nko mu mitangire ya serivisi z’ubuhinzi Ruhango iza ku mwanya wa mbere mu gutanga serivisi mbi, aho abahinzi basaga 46% banenga serivisi bahabwa.

Si mu buhinzi gusa kandi kuko no muri serivisi zijyanye n’ubutaka iza ku mwanya wa nyuma aho n’ubundi 44% by’abaturage banenga serivisi bahabwa.

Abasaga 30% banenga serivisi bahabwa mu burezi, mu buzima 27.6% banenga serivisi bahabwa, 31.8% bagaragaza ko mu karere ka Ruhango hari amakimbirane mu miryango, ndetse n’ibindi byiciro bitandukanye

Ruhango yagiye iza ku mwanya wa nyuma n’ubwo hari n’ahandi hake yagiye igerageza kuza mu myanya ya mbere, aho iyo raporo yagaragaje ko Ruhango ndetse na Kamonyi bibyiganira umwanya wanyuma mu ntara y’Amajyefo mu gutanga serivisi nziza.

Mu mpamvu zatanzwe nyuma y’uko abayobozi bagiye kwinegurira mu matsinda ndetse no gushaka ibisubizo birambye ku mitangire ya serivisi zitanoze muri Ruhango, abenshi bavuze ko kuticisha bugufi kw’abayobozi, kurya ruswa, kutaboneka ku biro kw’abayobozi, kugendera ku cyenewabo ndetse by’umwihariko n’ibihano abaturage bafatiwe mu gihe gitambutse ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigifite ubukana ngo bitaboroheye na mba, na byo biri mu bituma batishimira ubuyobozi. Icyakora banavuga ko hari n’ubwo abaturagebashobora gukenera serivisi irenze ubushobozi bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze nko mu bijyanye n’ibikorwa remezo bityo umuturage ntabashe kumva ko ubushobozi butabonetse ahubwo akumva ko yahawe serivisi mbi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, HABARUREMA Valens, yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bw’iyo raporo n’abayobozi bayitabiriye ndetse bakanatanga ibitekerezo anabasaba guhuza imbaraga kugira ngo ibyagenze nabi mu mwaka utambutse bizakosoke uyu mwaka.

Yagize Ati: “Ni byiza kuba mwatanze ibitekerezo hano ku rwego rw’akarere, ariko turifuza ko ku rwego rw’imirenge n’utugari bagenda bagashaka umwanya nk’uyu nguyu bagakora ibiganiro mu matsinda mu nzego zitandukanye; abakora ubuhinzi, ubworozi, ubuvuzi n’izindi, bashakire hamwe ibisubizo.

Mayor Valens yakomeje asaba abayobozi batandukanye bo mu karere ka Ruhango gufatana urunana ibitagenda inyuma mu gikari bakabikemura,  kuko ari byo bizatuma Ruhango ihinduka igitangaza.”

N’ubwo akarere ka Ruhango kaza ku mwanya wa nyuma mu guha abaturage serivisi nziza, ariko ku rundi ruhande hari n’ababona ko atari uko ari akanyuma mu by’ukiri, ahubwo bikaba binaterwa no kuba ko kari mu turere twambere dufite abaturage birekura mu gutanga amakuru no kudahisha ikibari ku mutima.

Iyi raporo yo kumurika ikigero abaturage bishimira imitangire ya serivisi ubusanzwe yamurikwaga ku rwego rw’intara, ni ku nshuro yambere imuritswe ku rwego rw’akarere.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *