Ruhango: Guca bugufi no kwegera abaturage, umuti urambye ku mitangire mibi ya serivisi

Ubwo hamurikwaga raporo yiswe Citizen Report Card (CRC) yiga ku kigero imitangire ya serivisi yishimiweho mu nzego z’abayobozi n’izindi zishinzwe gutanga serivisi  ku wa 25 Werurwe 2022 yamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), abayobozi bagaragaje ko batewe ipfunwe n’ibyavuyemo, nyuma yo gusanga akarere kabo karabaye akanyuma mu byiciro byinshi banzura ko bagomba guhindura umuvuno.

Nyuma y’uko abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Ruhango bamurikiwe iyo raporo igaragaza ko ikigero abaturage bishimiye serivisi bahabwa na bo kiri hasi cyane ugereranyije n’impuzandengo igaragaza imitangire ya serivisi zishimiwe, bemeza ko kwicisha bugufi ndetse no kwegera umuturage ari ingamba z’ingenzi bagiye kwitaho kugira ngo abaturage babone serivisi nziza muri aka karere.

NTAGANDA Peter, Umujyanama mu nama jyanama y’akarere ka Ruhango yavuze ko bidakwiye koko ko abayobozi bahora mu nama zidashira ngo basige ibiro bifunze, ahubwo ko abatumiza inama yaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere cyangwa ab’imirenge bakwiriye kujya bakora inama ngufi ubundi bakarekura abayobozi bagasanga abaturage.

NEMEYIMANA Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango wanabereyemo uwo muhango yemeranyije na raporo avuga ko ibyo abaturage bababonaho koko ari byo, ariko ko bakwiriye kwiga guca bugufi mbere nambere kuko bizabafasha kubumva no kubaha serivisi nziza.

Yagize ati: “Iyi raporo ni nziza kuko natwe ubwacu hari ibyo twarebye dusanga koko harimo ikibazo; urabona hari nk’ukuntu ujya guha umuturage serivisi, rimwe na rimwe afite imyumvire(imitekerereze) itari ku rwego nk’urwawe, ukwiriye kumenya uburyo bwo guca bugufi kugira ngo mujyane. Buriya umuturage iyo yishimiye serivisi nawe uhita ubyumva. Aragushimira, akakubwira ati, ‘nari narasiragiye’ nawe ukumva ni byiza. Tubigezeho rero byadufasha.”

N’ubwo akarere ka Ruhango kagiye kaza mu myanya y’inyuma ariko, hari n’aho kagerarageje guhiga utundi; nko mu mutekano aho abagera kuri 91% bashima serivisi z’umutekano ndetse no muri gahunda yo guha abaturage umuriro w’amashanyarazi aho 76.9% bishimira iyi serivisi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?