Muhanga: Minisitiri Gatabazi yibukije abatuye mu nkengero za Nyabarongo kwita ku butaka, kuko iyo bugiye butagaruka

Mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2022 wabaye kuri uyu wa 6 taliki 26, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ugakorerwa mukarere ka Muhanga umurenge wa Mushishiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abaturage kubungabunga ubutaka kuko iyo butwawe n’isuri butagaruka. 

Ni umuganda wari ujyizwe n’ibikorwa byo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse no gucukura imirwanyasuri ku buso bungana na Hegitali 20, mu mudugudu wa Gitwa wo mu murenge wa Mushishiro, mu rwego rwo kubungabunga urugomero rwa Nyabarongo rwangizwaga n’amazi amanuka ku misozi.

Yagize ati” Turashaka kurwanya isuri ku misozi yacu yose, tukayirwanya kuburyo ubutaka butongera kujya muri Nyabarongo ngo buyangize cyangwa ngo bwigire mu bihugu by’amahanga. Tugomba kubugumana kuko ni ubutaka bwacu. Uko bujyenda umunsi ku munsi niko tubutakaza kandi ntabwo bugaruka”.

Minisitiri Gatabazi yanashimiye abatuye uyu murenge wa Mushishiro isuku bafite, abasaba kubikomeza.

Uyu muganda kandi wari wanitabiriwe n’Abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’amajyepfo barimo Goverineri Kayitesi Alice Umuyobozi w’akarere ka  Muhanga  Kayitare Jaqueline ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano mu ntara y’Amajyepfo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?