AFRICA: Abarenga miliyoni 100 bafite ibyago byo kugerwaho n’ingaruka ziturutse ku ihinduka ry’ikirere

Nkuko byagaragaye mu bushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iteganyagiye (WMO) , muri Africa abarenga miliyari imwe  n’ibuhumbi magana atatu batuye ahantu hashyuha cyane birenze ku kigero rusange, kandi abarenga Miliyoni 100 bari mu bukene bukabije  aho bakoresha munsi y’ idolari 1.9 buri munsi, kandi ngo bigaragara ko bikomeje gutya mu myaka itarenze 20 ibyatsi bishobora gushira muri Africa.

Mu kiganiro yagiranye na AL Jazeera , Josefa Leonel Correia Sacko, ukuriye ishami rishinzwe iterambere ry’ibyaro n’ubuhinzi mu maryango w’abibumbye muri Africa, ku ngaruka z’ihinduka ry’ibihe yagize ati “muri 2030 abarenga  miliyoni 118 bari mu bukene bukabije bazaba bafite ibyago byo guhitanwa n’umwuzure n’ubushyuhe bukabije mu gihe hadafashwe ingamba n’imyanzuro ihamye’’.

Petteri Taalas Said umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iteganyagiye yavuze ko umwaka ushize wa 2020 muri Africa yose ubushyuhe bwiyongereye muri rusange Kandi ahamya ko ibyo biteye inkeke ku banya Africa.

Ubushakashatsi  bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iteganyagiye ( WMO) bwerekanye ko imisozi ya Kilimanjaro na Mount Kenya ndetse na Rwenzori bishobora kuzabura ubuheherere

Mu rwego rwo kwirinda impinduka z’ikirere ibihugu bya Africa byasabye ibihugu bikize gutanga umusanzu wa Miliyali 100 buri mwaka agamije gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Munsi y’ubutayu bwa Sahara honyine ihinduka ry’ikirere muri 2050 rizagabanya 3% ku mu tungo buri gihugu kinjiza buri mwaka

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?