Amataliki y’ubukwe bwa Bijou wo muri Bamenya yamenyekanye.

Munezero Aline wamamaye cyane muri Film y’uruhererekane inyura ku muyoboro wa Youtube izwi nka Bamenya aho ayikinamo yitwa Bijoux, yashyize hanze amataliki y’ubukwe bwe n’umuhanzi Sentore Lionel.

Mu ntangiriro za Kanama 2021 , Munezero Aline uzwi nka Bijoux yatangaje ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi usanzwe utuye ku mugabane w’u Burayi witwa Sentore Lionel. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 yari  yatangaje ko yasubije Abijuru Benjamin impeta yari yamwambitse muri Kanama 2020.

Nk’uko bigaragara kuri Save the Date(integuza) ya Aline na Lionel, igaragaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 08 Mutarama  2022.

Lionel Sentore  nawe , agiye gukora ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020  yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020, ariko bikaza gutangazwa ko Impeta yayisubijwe.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?