Menya byinshi ku mudugudu w’ikitegererezo Perezida Kagame yemereye Abakongomani.

Kuwa 25 kamena, uyu mwaka ,mu biganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tchisekedi, nibwo yemeye ko azatanga ubufasha bwe mu kubaka umudugu w’ikitegerezo mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo.

Mu kiganiro kirambuye Jeune Afrique yagiranye na Claude Ibalanky umuhuzabikorwa wa Mecanisme Nationale de Suivi iri gukurikirana umushinga wo kubaka uwo mudugudu , yavuze ko mu mibare yakozwe arenga Miliyoni 30 z’amadolari y’amerika ari iyo azakoreshwa mu bikorwa byose kugeza yuwo mudugudu wuzuye neza.

Kubijyanye nuko hazaba hameze, Claude yavuze ko muri uwo mudugudu hazaba harimo iby’ingenzi bikenewe byabafasha kubamo kandi neza nk’amazu yo guturamo afite amazi, amashanyarazi, amashuri yo mu byiciro bitandukanye harimo ayinshuke ,abanza n’ayisumbuye kandi afite na za laboratwari.

Sibyo gusa kuko uwo mudugudu uzaba unafite ikigo cy’ubuvuzi gifite aho abagore babyarira ( Maternite) n’ibitanda by’abarwayi ndetse hazaba hari n’imihanda izabafasha mu mihahirane n’abandi baturage.

Ibalanky avuga ko kugirango uwo mushinga wo kubaka uwo mudugu ugende neza ,bakoze kandi bazakomeza gukora ingendoshuri mu Rwanda kuko ho hasanzwe imidugudu y’ibyitegererezo.

Uwo mudugudu uzaturwa n’imiryango iri hagati ya 200 na 400 mu gihe abakuwe mu byabo n’umutingito wo kuwa 25 Gicurasi  bari 420 nkuko yahoo yabitangaje.

Photo: KT

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?