Amashirakinyoma ku bya Seif wayikuye mu icupa ikamukura mu mavubi.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda (FERWAFA) ribinyujije kuri twitter ryatangaje ko Niyonzima Olivier
‘Seif’ yahagaritswe igihe kitazwi mu Ikipe y’Igihugu Amavubi kubera
imyitwarire idahwitse.

Amakuru agera ku kinyamakuru Impano  avuga ko Seif nyuma y’umukino w’ahuje amavubi na Kenya ataraye muri Hoteli amavubi acumbitsemo i Nairobi, ahubwo yahise ajya kwiryohereza no kwishimira igitego cy’imwe yari yatsinze muri uwo mukino.

Umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, IRAGUHA David yagize ati’’ Icyatumye ahagarikwa, barangije gukina we ajya mu kabari, perezida wa FERWAFA amwegereye agaragaza agasuzuguro aho kugira ngo yumve icyo
bamubwiye, baramureka. Icyaje gutungurana ni uko batongeye kumubona, nibwo twavuze tuti reka twandike
kuri Twitter ko abaye ahagaritswe mu ikipe y’igihugu kugeza igihe kitazwi.”

Hari amakuru ava mu bari kumwe n’ikipe amavubi muri Kenya avuga ko  yashatse noi gukubita umutoza ahanini biturutse kukuba atariyumvishaga uko ariwe ushaka guturwa umujinya w’intsinzwi zimaze kuba akamenyero ku ikipe y’igihugu amavubi.

NIYONZIMA Olivier  akunze kuvugwaho imyitwarire itari myiza kuko ari nayo yatumye atandukana na APR mbere yo kwerekeza muri Asbkigali akinira kugeza ubu.

Ikipe y’Igihugu yasoje ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri
ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu mikino itandatu yakinnye mu Itsinda E, aho yatsinzwe ibitego 10, yo igatsinda mo 2 nabyo  byabonekaga zahize.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?