Abakozi bategerezanyije amaboko yombi umushinga wo gukuraho umusoro ku bahembwa munsi y’ibihumbi 60.

Mu Rwanda, ubusanzwe itegeko rihari rivuga ko umukozi wese uhembwa amafaranga ari munsi ya 30 000 RWF buri kwezi adasora, gusa bamwe mu bakozi batangiye kwerekana imbamutima zabo nyuma y’uko leta iri kwiga ku mushinga w’itegeko ryemerera umukozi gusora mu gihe ahembwa byibura ibihumbi 60 bivuye ku bihumbi 30.

Jeannette umurerwa umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru atangaza ko ubuzima bugiye guhinduka ,
Yagize ati ” umushahara ubwawo ntubasha gukemura ibibazo byange kuko ubuzima bwa kigali bugoye ugereranyije no ku ivuko i Rulindo bityo gukurirwaho umusoro bizamfasha mu iterambere ryange n’umuryango muri rusange kuko ubuzima buzaba buhindutse”.

John Nkurunzi ucunga umutekano muri highsec Security avuga ko yishimira cyane umushinga wo gukurirwaho umusoro,

Yagize ati “”ayo mavugurura yo gukurirwaho umusoro naramuka ashyizweho nzabyishimira cyane kuko
Ubusanzwe ntuye mu nzu nishyura ibihumbi 10 gusa, kandi ikiyongeraho nuko mfata ifunguro inshuro imwe ku munsi, gusa izo mpinduka zibaye nakwimuka nkatura ahisumbuye kuko n’ubundi umuntu abaho bijyanye n’ubushobozi bwe”

Mu kiganiro The Newtimes yagiranye na Jordi Michell Musoni umuyozi w’ikigo cy’imari CESTRAR yatangaje ko gukurirwaho umusoro ku bakozi bahembwa umushahara fatizo uri munsi 60 000 RWF buri kwezi ari ingenzi kuko bizabahindurira ubuzima, aho abenshi bazabasha kwisanga ku isoko no guhaha n’kabandi .

Mu Rwanda , Covid 19 yatumye benshi babura akazi kandi mu ibarura rya CESTRAR 50 % byabo bahembwa amafaranga make .

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?