N’inde wigiza nkana hagati ya KNC na Afande Kabera, ku batwazi bandikirwa amande yo kurenza umuvuduko nyamara bari mu nsi y’ujyenwa n’ibyapa?

Mu kiganiro rirarashe cya Tv na Radio1 cyatambutse  kuri uyu wa 17  Ugushyingo 2021, humvikanyemo impaka, zishingiye ku kuba hari abatwazi bandikirwa na kamera zo ku muhanda, babwirwa ko barengeje umuvuduko wa km 40 ku isaha, nyamara ibyapa bibayobora bibereka ko batagomba kurenza Km 60 ku isaha. Aho niho CP John Bosco Kabera uvugira Police y’uRwanda yashinjije  KNC kurwanya itegeko  ntanarisonurire abaturage ibiri mu itegeko, KNC nawe akavuga ko Police yica amategeko kuko yandikira abantu kurenza umuvuduko uri mu nsi y’uwanditse ku byapa bimanitse ku mihanda.

Mu kiganiro Rirarashe cyiba gisa no kujya impaka hagati y’abagikora ku ngingo runaka, KNC  yavugaga ko kuva ku kibuga cy’indege kujyera mu mujyi hari ibyapa bigaragaza ko abantu batagomba kurenza km 60 ku isaha nyamara hakaba hari abanttu benshi batandukanye bandikirwa, bagendeye ku muvuduko wa km 51, ibyo KNC yavugaga ko bitumvikana kuko anadikirwa bagakwiye kwandikirwa barengeje umuduko wa Km60 ku isaha.

Yagize ati” Wamwira ute ko unyandikira amande umbwira ko ntubahirije icyapa, mu gihe ndi kujyendera ku muvuduko wa km 45 ku isaha kandi icyapa cyimbwira ko ntagomba kurenza km 60 ku isaha? Ibi byaba ari akarengane ko ku rwego rwo hejuru.”

Ubwo bari bahamagaye Umuvugizi wa  Polisi y’Urwanda CP John Bosco Kabera, yabasomeye itegeko hanyuma abashinja kurwanya itegeko, gusa aza kwemera ko niba hari uwandikirwa kurenza  umuvuduko nyamara ari mu nsi y’uri ku cyapa ari amakosa, ariko yumvikana asa nuvuga ko abo ntabo kuko yasabaga KNC kugaragaza abo bandikiwe muri ubwo buryo.

Impaka mu kiganiro rirarashe cya Tv na Radio1.

Iteka rya Perezida nomero  85/01  ryo kuwa 02/09/2002 rigena amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu ngingo yaryo ya 29 rivuga ko Umuyobozi wese agomba kutarenza umuvuduko ntarengwa washyizweho n’amategeko, rikanagaragaza umubare w’ibirometero ntarengwa ku isaha, gusa nta na hamwe rigaragaza ko umuntu ahanirwa kurenza umuvuduko utari ku cyapa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?