APR FC ishyize igorora, abana bafite impano yo guconga ruhago.

Ikipe ya APR FC nyuma y’imyaka 12 ifite APR Football Academy (APR FA), ndetse n’imyaka 10 ikinisha abanyarwanda gusa, ubu igiye gutangiza n’irerero rishya ryigisha abana bato gukina umupira w’amaguru  guhera ku batarengeje imyaka 11 (U-11). Na 13 (U-13) rizitwa  APR Football Training Center (APR FTC).  

Nk’uko bitangazwa na BYABUZE Katibito ushinzwe iterambere ry’umupira w’abakiri bato ba APR FC, nyuma yo kunyurwa n’umusaruro utangwa na APR FA, Ubuyobozi bwa APR FC bugiye kongera imbaraga mu kwigisha abana b’abanyarwanda umupira bushyiraho irerero rigezweho, bityo n’umusaruro ukarushaho kwiyongera.

Abakinnyi bazajya bazamurwa mu ntera bajye muri U-17 maze batangire gukina shampiyona y’icyiciro cya 3 izatangira umwaka utaha w’imikino 2022-2023, abazagaragaza ubushobozi kurusha abandi bashyirwe hamwe n’abandi bazaba batoranyijwe mu gihugu hose binyuze mu marushanwa, maze binjire muri APR FC U-19.

Abarusha abandi ubushobozi bazajya bazamurwa muri APR FC abandi batizwe mu yandi makipe abafasha gukomeza kuzamura urwego no guteza imbere impano z’abo.

APR FC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu ku munsi wa gatatu wa shampiyona yakirwa na Etincelles saa cyenda (15:00) I Rubavu.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?