Muhanga: Djihad watsinze icyiciro rusange ari uwa 3 mu karere agatereranwa, aherutse kwerekana urwego mu bizami bisoza ayisumbuye.

Byishimo Djihad  wahereye mu mashuri abanza atsinda akabura ubushobozi bwo kujya kwiga mu bigo yabaga yoherejwemo kujyeza n’ubwo atsinze ibizamini by’icyiro rusange ari uwa 3 mu karere ariko agatereranwa, aherutse kwanikira abanyeshuri biganaga mu bizami bisoza amashuri yisumbuye, aho  yagize amanota(Aggregates) 70/73 akarusha 33 uwaje amukurikiye, kandi nabwo ntiyanyuzwe ahubwo  avuga ko hashobora kuba harabayemo kwibeshya mu gukosora ibizamini bityo akaba ateganya kujya kuyajuririra kuko yizeye neza ibyo yakoze.

Byishimo Djihad ufite imyaka 20 y’amavuko yatangiriye amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabisindu riherereye mu karere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye aba ari naho ayarangiriza, aho yagize amanota(Aggregates) 19 ari nayo yari yafatiweho, yoherezwa kwiga mu rw’Unge rw’Amashuri rwa Nyakabanda ariko kubera amikoro macye y’umuryango biba ngombwa ko asubira ku Kigo yari arangirijeho amashuri abanza mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Mu mwaka wa 2017 Djihad wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri  yisumbuye yakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, amanota asohoka ari uwa 3 mu karere ka Muhanga. Mu buhanga budashidikanywaho bwa Djihad, amikoro macye y’umuryango n’amahirwe atari menshi kuri we, Djihad yabuze ubushobozi ndetse aho ababyeyi be bajyerageje gukomanga hose harimo inzego z’ubuyobozi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ngo barebe ko umwana wabo yajya kwiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe yari yoherejwemo byaranze. Umwanzuro wari uw’uko yagombaga gukomereza mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Nk’undi wese ufite inzozi ashaka gukabya Djihad ntabwo yacitse intege. Yakomereje icyiciro cy’amashuri gikurikira mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gitarama aho yahisemo kwiga Ubugenge, Ubutabire ndetse n’imibare(PCM).

Akijyera mu mwaka wa 4 nibwo yanatangiye gusesengura bimwe mu byavuzwe n’abahanga batandukanye mu butabire ndetse n’ubugenge, aho yanavumbuye ibivuguruza ibyavumbuwe n’umuhanga mu bugenge Isaac Newton(ibyo nanubu aracyasaba gishyigikira ngo abigaragaze) ku itegeko rya 2 rijyanye na Motion.

Si ibyo gusa yagiye anakora ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri za Laboratwari(Laboratories) harimo na Electrolyser ishobora gukora Sodium Hydroxide ,ndetse na Chroline  Hydrogene.

Mu muhate utagabanyije n’imibereho igoranye nk’abandi banyeshuri bose biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, Djihad yarahatanye ndetse mu bizamini bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye yongera kugaragaza ko ashoboye aho yagize amanota(Aggregates) 70/73 akarusha 33 uwaje amukurikiye, kandi nabwo avuga ko azayajuririra kuko yagize A mu masomo yose y’ingenzi agize ibyo yigaga, ariko akagira B mu isomo rya Entrepreneurship aho avuga ko atanyuzwe kuko yizeye neza ko ibyo yakoze ari byo, ndetse ibyo yabajijwe n’ibyo yasubije akibyibuka.

Amanota ya BYISHIMO Djihad mu bizamini bisoza amashuri y’isumbuye 2021

Inzozi za  BYISHIMO Djihad ni ukuziga chemical engineering muri Kaminuza, nubwo atazi neza niba iryo shami ryaba rihari mu makaminuza yo mu Rwanda. Yifuza ko yafashwa n’inzego zose zireberera uburezi ndetse agahabwa umwanya n’amahirwe yo kuganira n’abahanga muri Science  kuko afite imishinga myinshi acyeneyemo inama n’ubufasha kandi yose y’ingirakamaro ku gihugu n’isi muri rusange.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?