Kaminuza yatangaje ibibujijwe mu kigo, birimo kwigana Mini na Deshire!

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Bishop Stuart yo mu gihugu cya Uganda bwashyizeho amabwiriza mashya ajyanye n’imyambarire, arimo ko imyambaro irimo imyenda migufi(mini skirts) Deshire bitemewe kwiganwa ndetse ngo nta n’umunyeshuri wemerewe kwinjira mu kigo afite tatuwaje amaherena n’ibindi.

Umuyobozi w’abanyeshuri muri iyi Kaminuza Rev Francis Muhangi yabitangaje taliki ya 01 Ukuboza aho yavugaga ko bigomba guhita bitangira kubahirizwa taliki 02 Ukuboza 2021.

Nkuko byatangajwe ibyo abanyeshuri batemerewe kwinjira muri iki kigo bambaye birimo, Sandari ku b’igitsina gabo, deshire, ubukabutura bugufi, gushiraho imisatsi nk’iyabagore, Tatuwaje ndetse n’imisatsi ijabiriye.

Ku ruhande rw’abakobwa bo babujijwe kwinjira mu kigo igihe cyose bambaye utwenda tugufi, imyenda ya deshire ndetse banabuzwa kwishyiraho tatuwage.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gihugu cya Uganda bari kwamagana ayo mategeko mashya y’iryo shuri, bamwe bavuga ko ayo ari amategeko akwiye kujyenga amashuri yisumbuye ariko amategeko nk’ayo adakwiye mu makaminuza.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?