Hari abaturage batarishyura imisoro y’ubutaka na rimwe kuko babuze ubwishyu, ubuyobozi buvuga ko ubijyejeje kuri njyanama yoroherezwa.

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko batarishyura umusoro w’ubutaka na rimwe kuva gahunda yo gusorera ubutaka yatangira, ahanini ngo biterwa n’uko amafaranga yo kwishyura iyo misoro batayabona. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda buvuga ko hari amakosa yabayemo gusa bukaba buri gufatanya n’inzego zibishinzwe kubikemura.

Kayinamura Lazaro utuye I Burasirazuba mu karere ka Kayonza umurenge wa Murama, yavuze ko afite ubutaka ariko Atari yabusorera na rimwe, ngo kuko kubona amafaranga atunga umuryango nasorera ubutaka bitashoboka. Abbas utuye mu karere ka Muhanga we yagize ati” Amafaranga y’imisoro yarabuze rwose, twarayabuze nta nubwo umuntu yayabona’.

Aba baturage bavuga ko byamaze kurenga ubushobozi bwabo kuko ahanini usanga bafite amasambu basaruramo ibibatungira imiryango gusa kuko amasambu yabo akenshi usanga atanera neza. Abass ati” nta mafaranga nsagura, ibyo mpingamo ni ukubirya gusa”.

Aba baturage bavuga ko bategereje ko Leta izadohora cyangwa bagaterezwa cyamunara kubera kubura ayo bishyura imisoro y’ubutaka.Gusa Bifuza ko  bakurirwaho imisoro  kuko kwishyura byo byamaze kubananira.

Mukamana Esperance umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, yabwiye RAdioTv0 ukesha iyi nkuru  ko’’ hari ahagiye haba amakosa abaturage bakabarirwa imisoro itari ngombwa, ariko ngo bari gukorana n’inzego zibishinzwe ngo ibyo bibazo bikemurwe’’.

Mu ntara y’amajyepfo hari uturere tumwe na tumwe twagiye  dukuriraho ibirarane by’imisoro y’ubutaka ku baturage byagaragaraga ko badashobora kubona ubushobozi bwo kwishyura ibyo birarane. Kayitesi Alice umuyobozi w’intara y’amajyepfo asobanura  impamvu icyo gikorwa cyabaye mu turere tumwe utundi ntikibeho kandi abaturage bose bahuje ikibazo.

Yagize ati“Ahaninini byanakorwaga kugira ngo bafashe abaturage kugira ngo n’indi misoro y’undi mwaka ibashe kwinjira kuko wasangaga umuturage afite ibirarane by’imyaka myinshi, numva rero ari ikibazo twaharira inama njyanama z’uturere nkabahagarariye abaturage’’.

Goverineri Kayitesi anavuga ko hari abajya basonerwa ibirarane ar’uko bo bandikiye Njyanama y’akarere bakayereka ikibazo cyabo hanyuma Njyanama ikabiganiraho n’ikigo gishinzwe imisoro ubundi agasubizwa.

Amwe mu makosa yagiye abaho yanatumye kugeza ubu hari abaturage benshi batari basorera ubutaka bwabo na rimwe, ni nkaho abandikaga ubutaka basangaga nyir’ubutaka abutuyemo bagahita bandika ko ubwo butaka ari ubwo guturwamo nyamara uretse aho hari inzu atuyemo ahandi hakorerwamo ubuhinzi bwo gutunga urugo butari bunasagurire amasoko.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?