Ruhango: Abangije inkombe z’imigezi bategetswe kuzisubiranya, ibyo bavuga ko bakuyemo isomo.

Abacukuraga imicanga mu karere ka Ruhango bangije inkombe z’imigezi bakanarimbura imigano babaye bahagaritswe ndetse bategekwa kongera gutera imigano yarimbuwe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga inkombe z’imigezi. Abacukuraga umucanga nk’akazi kabo ka buri munsi bavuga ko babikuyemo isomo kuko babaye bahagaritswe ngo babanze basubiranye aho bangije.

Bamwe mu bacukura umucanga mu mugezi w’ururumanza ndetse  n’akabebya  kari hagati y’imirenge ya Mbuye na Kinazi  baganiriye n’ikinyamakuru Impano batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko babikuyemo isomo rikomeye, kuko ubu imiryango yabo ibayeho nabi kuko akazi kabaye gahagaze ngo babanze basubiranye ahangiritse.

Umwe yagize ati” Hariya hantu hangijwe n’abantu baturutse kuri Duwani batunda umucanga bakoresheje udufuka. Ni bo bagiye ku nkombe barataganyura rwose none ingaruka ziri kutugeraho bo barimanukiye. Gusa natwe habayemo uburangare kuko twebwe dusanzwe dukura umucanga wamanuwe n’amazi ku buryo twe tudasatira inkombe ngo ducukunyure, ariko babikoze tureba turinumira none ubu akazi karahagaze imiryango yacu iriho nabi kandi n’igihugu kirahahombera kuko biriya bimodoka bipakira imicanga byasoraga.

Undi na we yavuze ko ” babikuyemo isomo rikomeye kuko amagana y’abakoraga ako kazi ubu bari mu bushomeri, gusa ngo bizeye ko bazongera kwemererwa gukora vuba kuko ibyo basabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bari kubyubahiriza”.

HABARUREMA Valens umuyobozi w’akarere ka Ruhango yabwiye impano ko mu rwego rwo kurengera iyi migezi n’inkengero zayo hisunzwe Itegeko No 48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu Rwanda, mu ngingo yaryo  ya 5, mu gika cya 2, aho ivuga ko: “umuntu wese ugaragaje imyitwarire, ibikorwa bitera cyangwa bishobora guteza ingaruka mbi ku bidukikije abihanirwa cyangwa agategekwa kubisubiza uko byari bimeze. Iyo bidashoboka, ategekwa gusana ibyangijwe”.

Mayor  Valens yakomeje avuga ko icyo bashyize imbere ari  ibijyanye no gusana ahangijwe kuko  kurengera ibidukikije bifasha buri wese haba none no mu gihe kizaza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?