Mu rukiko, Cyuma yavuze ko afunzwe nabi

Ubwo yitabaga   Urukiko kuwa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, Niyonsenga Diedone uzwi nka Cyuma Hassan yatangaje ko afunzwe nabi kuko afungiye ahantu bidakwiye ko n’inyamaswa yahafungirwa.

NIYONSENGA Diedone uzwi nka Cyuma Hassan ajyeze mu rukiko yavuze ko afunze nabi kuko yanabikurijemo ibibazo by’uburwayi, agashimangira ko aho afungiye n’inyamaswa itahafungirwa.

Yagize ati” Muri gereza nagezeyo banjyana ahantu hameze nko mu mwobo kuko binsaba kumanuka nibura escalier 24, Kuba mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa nibaza impamvu njyewe ufungiwe inyandiko mpimbano mfungirwa ahantu nk’aho kandi hari abantu bahekuye igihugu ariko bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Nyuma y’uko ubushinjacyaha buvuze ko   izi nzitizi z’uburyo uregwa afunzwemo ziri mu bubasha bw’ubuyobozi bwa Gereza ndetse ko imyanzuro y’izo nzitizi itigeze ishyirwa muri system ku buryo bagira icyo bayivugaho, Urukiko rwahise rusaba Uregwa n’Umunyamategeko we gukora imyanzuro y’ibyo baburanyeho bakayishyira muri system bitarenze tariki 15 Mutarama 2022 ubundi ikazaburanwaho n’impande zombi . Urubanza rwimuriwe tariki 25 Mutarama 2022.

Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan yakatiwe n’Urukiko Rukuru igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo guhamywa ibyaha bine birimo icyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu, icyo ubushinjacyaha bwaje kujurira kuko  icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko ahana y’uRwanda mu 2019.”

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?