Ingengabihe ya shampiyona yamenyekanye: APR fc na Rayon ku munsi wa kane.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ingengabihe y’igice kibanza cya shampiyona (Phase aller), y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National League) umwaka w’imikino 2021-2022. aho imikino izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021 igasozwa tariki ya 16 Mutarama 2022.

Rugikubita ku munsi wa mbere wa shampiyona, Rayon sports izakira Mukura vs kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku i saa cyenda z’amanywa . Kuri uwo munsi kandi Kiyovu sports yiyubatse cyane uyu mwaka  izakira Gorilla fc izaba ikina umwaka wayo wa kabiri mu cyiciro cya mbere.

Indi mikino y’umunsi wa mbere:

MARINE FC VS GASOGI UNITED Stade umuganda 15:00.

ESPOIR FC VS AS KIGALI Rusizi stadium 15:00.

Ku Cyumweru:

ETINCELLES FC VS RUTSIRO Stade umuganda 15:00.

ETOILE DE L’EST VS POLICE FC Ngoma stadium 15:00.

MUSANZE FC VS BUGESERA FC Ubworoherane stadium 15:00.

APR FC VS GICUMBI FC Kigali stadium 15:00.

Indi mikino ikomeye harimo nk’umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona uzakinwa tariki ya 2 Ugushyingo 2021, aho ikipe ya  AS Kigali izakira Kiyovu Sports.

Ku munsi wa 3, Kiyovu Sports izakira Police FC kuri stade ya Kigali saa cyenda zuzuye, Bizaba ari tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

Umukino ukomeye cyane mu Rwanda uhuza abakeba b’ibihe byose, uteganyijwe ku munsi wa kane wa shampiyona tariki ya 23 ugushyingo 2021,  APR FC ikazacakirana na Rayon Sports kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku munsi wa 5 wa shampiyona tariki ya 28 Ugushyingo 2021, nibwo AS Kigali izakira Police FC naho Kiyovu Sports na Rayon Sports zizahura ku munsi wa 7 wa Shampiyona, tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Tariki ya 18 Ukuboza 2021 ku munsi wa 9 wa shampiyona, hazaba hatahiwe AS Kigali na Rayon Sports. Hanyuma tariki ya 22 Ukuboza 2021, Rayon Sports icakirane na Police FC ku munsi wa 10 wa shampiyona.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?