Ikiraro cya Mukunguri kimaze igihe kirenga umwaka gikorerwa inyigo, gishobora kuba kigiye gusanwa.

Photo(internet)

Imyaka ibiri irihiritse ikiraro cy’umukunguri gihuza uturere twa Ruhango na Kamonyi ku ruhande rw’imirenge ya Kinazi muri Ruhango  ndetse na Mugina muri Kamonyi gisenyutse, ku buryo  nta modoka ishobora kuhambuka. Ibi abatuye mu murenge wa Kinazi bavuga ko byabagizeho ingaruka zitari nke.

Emmanuel TUYIZERE utuye mu murenge wa Kinazi yagize ati” Iki kiraro twaragikoreshaga cyane ndetse no kujya i Kigali byaratworoheraga kuko ntabwo byasabaga kujya kuzenguruka mu ruhango, ariko ubu amatike twakoreshaga yikubye kabiri.’’

UWABAKURIKIZA Cecille na we utuye mu murenge wa Kinazi, avuga ko mbere kitari cyasenyuka imodoka zivuye mu bice bya Kamonyi zazaga gupakira imyaka zikinyuzeho ariko ubu kuko bisaba ko zijya kuzenguruka ngo ntizikihagera.

Ku Ruhande rw’ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo, Mu nama n’abanyamakuru, umuyobozi w’iyi ntara  KAYITESI Alice yavuze ko inyigo yo kubaka iri iki kiraro cya Mukunguri yarangiye.

Yagize ati” ku bijyanye n’iteme rya Mukunguri, inyigo yararangiye ndetse na kampani(company) izubaka iri teme yarabonetse, bidahindutse twizera ko imirimo yo kurisana yatangira uyu mwaka(2021).’’

Kuva muri Kanama 2020 Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda RTDA bwavugaga ko hari gukorwa inyigo nshya kugira ngo hazubakwe ikiraro gikomeye hagendewe no ku mihindagurikire y’ibihe, gusa kujyeza magingo aya imirimo yo kubaka iki kiraro ikaba yari itaratangira kuko ngo bari basanze kugisana bidashoboka, ahubwo ari ukucyubaka bundi bushya.

Photo(internet)

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *