Ruhango: Abantu batanu bo mu muryango umwe, bajyanywe kwa muganga aho bagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Ku gicamunsi cyo kuri icyi cyumweru taliki 17 Ukwakira 2021, hari abantu batanu bo mu muryango umwe basanzwe batuye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Mbuye, akagali ka Nyakarekare, umudugudu wa Nyakarekare bajyaniwe ku kigonderabuzima cya Mbuye icyarimwe, aho bagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Umwe mu batuye mu mudugudu wa Nyakarekare aba bagaragazaga ibyo bimenyetso batuyemo ndetse akaba yari ahari ubwo bajyanwaga kwa Muganga, yabwiye Ikinyamakuru Impano ko bihwihwiswa ko bishobora kuba ari ibintu batererejwe, na cyane ko no  mu minsi micye ishize icyo kibazo cyari  cyanabaye ku bandi bantu babiri  baturanye n’aba, kandi na bo bo mu rugo rumwe, bigakemuka ar’uko bagiranye imishyikirano n’uwo bakekaga ko yabibateje.

Amakuru Impano ifite n’uko inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi  bw’umurenge wa Mbuye ndetse n’inzego z’umutekano bageze aho ibyo byabereye, bagafatanya n’abaturage kugeza abarwayi ku kigonderabuzima cya Mbuye, ariko  ngo na cyo  cyahise cyohereza abo barwayi ku bitaro bikuru bya Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’umurenge wa Mbuye ngo tumubaze iby’aya makuru ariko ntibyadukundira ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yari yabusubiza.

Ubwo twarimo dukora iyi nkuru, hari amakuru twamenye y’uko umugabo umwe mu bantu batanu bari bajyanywe kwa Muganga ashobora kuba yabacitse kuko yari yagarutse i Nyakarekare kandi abamubonye bavugaga ko akigaragara nk’uko yari ameze bamujyana, ibyo bashingiragaho bavuga ko nta kuntu yaba ahise asezererwa.

Mu minsi yashize ubwo urwego rw’igihugu rw’ubujyenzacyaha(RIB) rwari mu bikorwa byo gusura ibice bitandukanye by’akarere ka Ruhango, abaturage benshi barimo n’abo muri uyu murenge wa Mbuye bagiye barugaragariza ibibazo bikunze kubaho by’amarozi, kandi abo biketsweho ntibakurikiranwe nyamara bazwi. Ariko  basubijwe  ko uburozi bw’ubugaburano aribwo bushobora gupimwa naho iby’ibihuherano bigoranye kubibonera ibimenyetso.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?