Menya byinshi kuri Korea demilitarized zone ( igice gitandukanya korea zombi), gifatwa nka kimwe mu byambere birinzwe cyane ku isi.

Ubusanzwe ibihugu bikora uko bishoboye kose  ngo birinde ubusugire n’imbago zabyo ku buryo kubivogera biba bigoye, gusa hari igihe imbaraga zikoreshwa ziba zitangaje ugereranyije n’ahandi. Urugero rwabyo ni umupaka uhuza Korea zombi nkuko tugiye kubigarukaho byimbitse muri iyi nkuru yacu.

Iyi DMZ(demilitarized zone ) yashyizweho mu 1954 igamije kubungabunga umutekano nyuma yo kurangira kw’intambara hagati ya Korea zombi mu 1950 kugeza mu 1953,  ubusanzwe aka gace kangana na kilometero 2  uvuye ku murongo ugabanya ibihugu byombi uzwi nka 38th parallel ugana imbere muri buri gihugu, gusa hakiyongeraho na kilometero 240  uvuye ku ntangiriro z’umugezi wa Han I burengerazuba kugeza ku gace gato ku mujyi wa Kosong muri Korea ya ruguru .

Muri demilitarized zone hagaragara abasirikare benshi harimo Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ba Korea ya ruguru , ibihumbi 630 ba Korea y’epfo ndetse n’abandi ibihumbi 29  ba leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri aka gace iyo umusirikare arenze agace ke akavogera abandi arafatwa agafungwa, akabazwa ikibyihishe inyuma. Si buri musirikare woherezwa muri aka gace kandi, kuko kugirango ukoherezwemo nk’umusirikare uvuye muri Korea yaba iyepfo cyangwa iya ruguru, usabwa kuba uri umusore w’intarumikwa ndetse unafite uburebure budaciye munsi ya Metero 1 na cm 70.

Muri DMZ(demilitarized zone )  hari umujyi ungana na km 8 witwa P’anmunjom uherereye mu burasirazuba bwa Kaesong muri Korea y’epfo , aha niho kuva kera haberaga ibiganiro byahuzaga Korea zombi guhera mu ntambara yabahuje mu (1950_1953), kugeza ubu haracyabera ibiganiro bihuza ibihugu byombi ,ababishyigikiye cyangwa ibihugu by’inshuti n’inama z’Umuryango w’Abibumbye.

Buri mwaka byibuza Demiritarized zone  isurwa na ba mucyerarugendo bavuye imihanda yose badaciye munsi ya miliyoni imwe n’ibihumbi 200, kubera amatsiko benshi mu batuye isi baba bafitiye aka gace, gusa aba bose baca muri Korea yepfo ,ahemerewe gusurwa ni mu gace ka P’anmunjom gaherereye muri iyo Korea nk’uko twabigarutseho haruguru.

Korea zombi zahoze ari igihugu kimwe kujyeza muri Kanama 1945 nyuma y’intambara ya II y’isi, uko kwitandukanya kwa Korea zombi kukaba kwarabaye umusaruro w’intambara y’ubutita, Abanyamerika bari bahanganiyemo n’Abasoviyete aho Korea y’epfo yafashwaga na America naho iya Ruguru igafashwa n’Abasoviyete.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?