Khartoum: Abaturage biraye mu mihanda basaba igisirikare guhirika ubutegetsi.

Mu mihanda itandukanye y’umurwa mukuru wa Sudan Khartoum, hari  imyigaragambyo igaragaramo  benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwagiyeho ny’uma y’ihirikwa rya Omar Ally Bashir, aho biraye mu mihanda basaba igisirikare guhirika Goverinoma iriho kigafata ubutegetsi.

Mu gihe ibisanzwe bimenyerewe ahandi, ar’uko igisirikare gihirika ubutegetsi bamwe bakishima abandi bakigaragambya bamagana icyo gikorwa, muri Sudan ho siko bimeze kuko abadashyigikiye ubutegetsi buriho muri iki gihugu bari kwigaragambiriza hafi y’ingoro ya Perezida  basaba Generali Abdel
Fattah al_Burhan umuyobozi w’ingabo akaba n’umukuru w’akanama k’abasirikare n’abasivile kari ku butegetsi muri Sudan gufata ubutegetsi ku mbaraga akaba ari we ubayobora.

Umwe mubiganagamya yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ati ” turashaka ubuyobozi bwa gisirikare kuko ubuyobozi busanzwe bwananiwe kutuzanira utubabere n’uburinganire”.

Abo bigarambya kandi bigaragara ko banashyigikiwe n’abayobozi batandukanye barimo na  Ministre w’intebe Hamdok  akanaba umwe mu basivili bari muri iyi Goverinoma y’inzibacyuho iri kwamaganwa., kuko yemeje ko ashyigikiye bidasubirwaho umushinga wo gukuraho no kurangiza ibibazo bya politike bimaze imyaka 2 bizonga igihugu.

Kuri iyi nshuro imyigaragambyo isa naho ishyigikiwe bidasubirwaho kuko uko iri gukorwa ndetse n’uburyo abayikora bari kwisanzuramo bitandukanye n’indi myigaragambyo yabagaho muri iki gihugu. Imwe muri gihamya ibigaragaza neza ni ubuke bw’abapolisi bari ahabera imyigaragambyo ndetse n’abigagaragambya bakaba bemerewe kugera ku miryango y’ingoro ya Perezida .

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?