Ishyirwa mu kato ry’akarere ka Rusizi, imwe mu mpamvu zatumye urubanza rwa Sankara rusubikwa.

Kuba Akarere ka Rusizi kari muri tubiri twashyizwe mu kato biri mu mpamvu zatumye urubanza rwa Sankara rusubikwa kubera ko abaregeraga indishyi bari mu karere ka Rusizi batari kubona uko bagera ku rukiko kandi nta n’uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga bari bari bafite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane  Umucamanza w’urukiko rw’imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda yavuze ko urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ rwari rugiye kuba rusubitswe kubera kutagera ku ikoranabuhanga kw’abaregera indishyi bari i Rusizi.

Uburyo bwari kwifashishwa mu iburanisha ry’uyu munsi bwari ubwo ngukoreshwa ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda coronavirus, aho abari ingenzi muri uru rubanza aribo Abacamanza batatu, ubwanditsi mu cyumba cy’iburanisha i Nyanza, uregwa muri gereza ya Mageragere i Kigali n’abaregera indishyi i Rusizi, bagahuzwa na Skype.

Muhima Antoine wari kuyobora iri buranisha amaze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha yavuze ko  ku rukiko no muri gereza ya Mageragere bari biteguye nta kibazo, gusa avuga ko urubanza rusubitswe kuko abaregera indishyi bari i Rusizi badashobora kuhava kubera ingamba zahafatiwe.

Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko  uru rubanza rwimuriwe tariki 08 z’ukwezi gutaha kwa karindwi uyu mwaka, aho yanavuze  ko bizeye ko ingamba zafatiwe akarere ka Rusizi icyo gihe zizaba zarorohejwe n’ababuze ikoranabuhanga uyu munsi babashije kurigeraho.

Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri taliki 02 Kamena harimo ko ingendo zijya cyangwa zibva mu turere twa Rubavu na Rusizi zibujijwe, ndetse no gutwara abantu kuri moto cyangwa mu modoka rusange imbere muri utwo turere bikaba bitemewe.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *