Isirayeli yamaganywe kubwo kurasa ku Ingabo za UN muri Libani

Ibihugu by’Ubulayi bifite abasirikare muri FINUL, Ingabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye muri Libani, bivuga ko bigiye gushyira igitutu cyo mu rwego rwo hejuru kuri Isiraheli.

Ibi bibiji nyuma y’ibitero bya Isiraheli ku birindiro bya FINUL bigenda byiyongera. Kuva Isiraheli itangiye urugamba rwo ku butaka kuri Hezbollah, ku itariki ya mbere Ukwakira 2024, imaze gukomeretsa abasirikare batanu ba UN bari mu butumwa bwo  kubungabunga amahoro. Ibimodoka by’intambara byayo bibiri bitamenwa n’amasasu kandi byinjiye mu kigo kimwe cya FINUL, bigenda bishwanyaguza ibyo bisanze mu nzira byose.

Kuri uyu wa gatatu, Ubutaliyani n’Ubufaransa bakoresheje inama hifashishijwe iyakure, ba minisitiri b’ingabo b’ibihugu 16 by’Ubulayi bifite abasirikare muri FINUL, . Bamaganye bivuye inyuma ibitero bya Isiriheli ku ngabo zabo. Bafashe kandi icyemezo cyo kotsa Isiraheli igitutu gikomeye mu nzego za politiki na dipolomasi kugirango ibihagarike.

Ku rundi ruhande, batangaje ko Hezbollah idafite uburenganzira bwo kwikingiriza ibirindiro bya FINUL. Ariko bavuze ko batazakura abasirikare babo muri FINUL.

Hagati aho, minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, umutegarugoli Giorgia Meloni, azajya i Beirut, umurwa mukuru wa Libani, ejo ku wa gatanu.

FINUL yashinzwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1978. Ifite abakozi 10,541 barimo abasirikare 9,532 bakomoka mu bihugu birenga 40. Muri byo 16 ni iby’Uburayi: Ubufaransa, Ubutaliyani, Esipanye, Otrishiya, Korowasiya, Finlande, Ubugereki, Irelande, Letoniya, Ubuholandi, Polonye, Ubudage, Esitoniya, Hongiriya, Malte na Chypre.

Ivomo: AFP, Reuters

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *