Karongi: yatawe muri yombi akekwaho kwica umuvandimwe we bapfa uwazahabwa inkuracyobo yo gushyinguramo nyina

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera, aho umugabo witwa Niyomugabo Pacifique wo muri uwo murenge mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi, akekwaho kwica mukuru we, Ntirenganya Callixte w’imyaka 46, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku uzahabwa inkuracyobo yo gushyinguramo nyina umunsi azaba yitabye Imana.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa mbere, ahagana saa cyenda z’amanywa, ari bwo hamenyekanye inkuru y’uko Ntirenganya Callixte yitabye Imana aguye ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, atarabasha gushyirwa mu mbangukiragutabara yari yoherejwe n’Ibitaro bya Kibuye ngo imujyane.

Byatangiye ubwo abavandimwe batatu, Bihezande Jean Pierre w’imyaka 44, Ntirenganya Callixte w’imyaka 46 na Niyomugabo Pacifique ugize imyaka 42 akiba iwabo kuko atarashaka umugore, bari bavuye kunywa inzoga, bageze iwabo batongana bananiwe kumvikana ku uzahabwa inkuracyobo yo gushyingura nyina napfa, baherako bararwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, aganira na   IGIHE yavuga  ko barwanye bapfa imitungo y’ababyeyi babo.

Yagize ati “Niyomugabo Pacifique afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura akekwaho kwica mukuru we mu gihe Bihezande we agishakishwa kuko yahise atoroka” Gitifu yasabye abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora bakabona imitungo yabo, kuko gutanga umunani cyangwa impano atari itegeko, yongeyeho ko Umubyeyi wamwitwayeho neza yaguha, ariko afite n’ububasha bwo kukunyaga.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *