Kinazi: Imiryango 315 yagizweho ingaruka n’imvura idasanzwe yaguye mu gihugu yahawe ibiribwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi Nshanzabandi Pascali na Mayor wa Ruhango Habarurema Valens batanga bageza inkunga ku bo yagenewe.

Kuri uyu wa gatatu taliki 13 Gicurasi 2020, ku bufatanye bwa Minema ndetse n’akarere ka Ruhango, imiryango 315 yo mu murenge wa Kinazi yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe nimvura nyinshi yaguye ikangiza imyaka ndetse igasenya amazu, yahawe imfashanyo y’ibiribwa.

Ibiza by’ibasiye igihugu muri rusange ntibyasize umurenge wa Kinazi, aho imyaka myinshi y’abaturage yatwawe n’imvura indi ikarengwaho n’imigezi. Iyi mvura yanangije bimwe mu bikorwa remezo birimo imihanda itandukanye yo muri uwo murenge ndetse nurugomero rwa AIDER rwagemuraga amazi muri uyu murenge.  Iyangirika ry’urugomero rwa AIDER riri mu byatumwe imwe mu migezi yuzura byangiza imyaka yari yahinzwe mu kibaya cy’umukunguri ndetse nakanyaru.

Imvura nyinshi iheruka kugwa yangijebikomeye urugomero rwa AIDER bituma imyaka yose yar’ihinze mu bishanga by’umukunguri ndetse n’Akanyaru irengerwa.

Ubwo yagezaga inkunga ku bo yagenewe umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mayor HABARUREMA Valens yabanje kuganiraza abari bagiye guhabwa imfashanyo y’ibiribwa ndetse anabihanganisha.

Yagize ati” Ubuyobozi bw’igihugu guhera kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugeza kubo mu nzego z’ibanze bifatanije namwe, kandi mukomeze kwihangana. Ubuyobozi buzakomeza kubagoboka kuko igihugu cyacu, ku isonga giha umuturage agaciro.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Nsanzabandi Pascali na Mayor w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens bageza inkunga ku bo yagenewe.

Munyambonera Damien utuye mu murenge wa Kinazi, akagali ka Gisali umudugudu wa Kakirenzi nawe uri mu bahawe iyi mfashanyo, yabwiye impano.rw ko bishimiye imfashanyo bahawe ndetse bikaba binagaragaza uburyo Leta izirikana abaturage Gisali.

Yagize ati” Twabyishimiye cyane rwose kuko uburyo batugobotse ni ikimenyetso kigaragaza uburyo Leta yita ku baturage bayo cyane. Ibi ni ukudufata mu mugongo rwose, kuko nkange nari mfite Buloke(Utugende) 6 z’umuceli ariko rwose sinzigera njyamo kandi nta n’icyizere cyo kuzongera kuhahinga kuko habaye nk’ikibaya cy’umucanga.

Ibyo kurya byatanzwe ni ibishyimbo ndetse n’ibigoli aho umuryango ufite abantu bane wahabwaga ibiro 14 by’ibishyimbo ndetse n’ibiro 28 by’ifu y’ibigoli, naho ufite abantu 5 kuzamura bagahabwa ibiro 28 by’ibishyimbo ndetse n’ibiro 42 by’ifu y’ibigoli.

Iyi nkunga kandi yanatanzwe mu mirenge ya Ruhango na Ntongwe, nayo igize akarere ka Ruhango.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *