Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Munyege, Akagari ka Munyege, Umurenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe hari abaturage 4 batemwe n’abantu bataramenyekana. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko inzego z’umutekano zatangiye gushakisha ababigizemo uruhare.
Abatemwe ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko, n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.
Ku munsi wakurikiyeho kuwa gatandatu taliki 13 Kamena 2020 Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasatse, urugo rwa Madame Ingabire Umuhoza Victoire uyobora ishyaka Dalfa Umurinzi ritaremerwa na Leta.
Umuvugizi wa RIB , Marie Michelle yabwiye kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda ko koko uko gusaka kwabayeho, nyuma y’uko bigaragaye ko hari imikoranire afitanye na Gaston Munyabugingo, uherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ashaka kuva mu Rwanda ngo yinjire mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Mu Ukwakira 2019, ubwo abantu bitwaje intwaro bagabaga igitero mu Karere ka Musanze bakica abaturage 14 bakanakomeretsa abandi benshi, Icyo gihe Ingabire Victoire nabwo yahamagajwe na RIB mu iperereza ku ruhare rwe muri iki gitero ndetse iminsi mike nyuma yacyo, yahise ahindura izina ry’ishyaka rye aryita, Development and Liberty For All (DALFA-Umurinzi).
Kugeza ubu nta rwego na rumwe rwari rwatangaza niba aba bagizi ba nabi batemye abantu mu karere ka Nyamagabe, baba bafite aho bahuriye n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda cyangwa ngo babe hari aho bahuriye no gusakwa k’urugo rwa madame Ingabire Victoire.