Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko atakibona umwanya uhagije mu ikipe ya APR FC, bityo bigoye ko yayobora Ishyirahamwe rya Ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Mu gihe amatora ya Perezida mushya wa FERWAFA, usimbura Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata, ateganyijwe ku wa 24 Kamena, hakomeje kuvugwa amazina menshi ashobora kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Rimwe mu mazina agarukwaho n’abakunzi ba ruhago Nyarwanda ni Lt Gen Mubarakh uyobora APR FC. Nubwo bimeze gutyo ariko uyu muyobozi usanzwe afite izindi nshingano mu ngabo z’u Rwanda, yavuze ko bigoye kuba yayobora iri shyirahamwe kuko atakibona n’umwanya wo gukurikirana imikino yose ya APR FC.
Ati “Ntabwo ndi mu bakandida bo kuyobora FERWAFA kuko inshingano mfite ziraremereye. N’izi za chairman [Umuyobozi] ni nyinshi kuri njye. Ngira ngo ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko nabona umuntu unsimbura kubera y’uko niba mubibona, uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura ya shampiyona.”
Yakomeje agira ati “Ku muperezida rero urebye imikino itandatu kuri mirongwingahe, no muri APR FC narabuze. Bikunda ubuyobozi bwatekereza uko bwabona unsimbura, ibyo narabivuze hashize igihe. Wongeyeho rero ko nayobora FERWAFA, waba udashaka ko FERWAFA itera imbere uyu munsi kuko mfite inshingano zindi ziremereye.”
Abajijwe uko abona ibibazo biri muri iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Gen Mubarakh, yavuze ko ntacyo yabivugaho kubera ko atavugira abandi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze igihe kitari gito rivugwa akajagari ari nabyo bituma nta barirambamo, ibinavugwa ko ari nayo ntandaro yo kudatera imbere ku mupira w’amaguru mu Rwanda ibi bikaba binagira ingaruka zitari nziza ku ikipe y’igihugu Amavubi.