Ubusanzwe stroke ni indwara yibasira udutsi tujyana amaraso mu bwonko maze igatuma tudakora neza cyangwa tugaturika, ibi rero bituma utunyangingo tujyana umwuka wa Oxygen mu bwonko twangirika. Kurwara stroke bishobora gutera kugagara ku mubiri, gucanganyukirwa ,kugira ikibazo mu gutambuka no kureba, kandi iyo umurwayi atitaweho hakiri kare bishobora gutera uburwayi bw’igihe kirekire.
Nkuko amakuru atangazwa n’ikigo gishinzwe gukumira no kwirinda indwara cya Centers for Disease Control and Prevention (CDC) cyemeje ko 93% by’abantu bagagaye igice kimwe cy’umubiri byari ikimenyetso cya stroke.
Urwaye stroke aba agomba kwitabwaho bikomeye mu buzima bwa buri munsi n’umuryango cyangwa inshuti za hafi ,kuko inama zitangwa n’urubuga flinkrehab.com zibyemeza, niba ubana n’umurwayi wa stroke usabwa kumwibutsa gufata imiti , kumufasha gukora imyitozo ngororamubiri, kumuganiriza no kumuba hafi umujyira inama.
Ibyo umuntu urwaye Stroke agomba kwitwararika.
Kugira ngo umuntu yirinde stroke, asabwa kugira umubiri umeze neza aho ugomba kwirinda ibintu byose byatera umuvuduko w’amaraso ukabije nko kutarya amafunguro afite ubutare (Sodium) bwinshi cyangwa kunywa itabi.
Gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho no kuruhuka bihagije kandi, biri mu buryo bwa mbere bwizewe mu rwego rwo kwirinda stroke.
Nkuko urubuga healthline.com rubitangaza, mu gihe wumva ufite ibimenyetso bya stroke usabwa kwegera ahantu hose ushobora kubona ubufasha bwihuse kuko stroke ishobora gutwara ubuzima mu gihe gito.
Iyo bimaze kwemezwa na muganga ko umuntu yarwaye Stroke asabwa kubahiriza neza ibyo yasabwe nko gufata imiti neza no gukurikiza inama za muganga.
Nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO) ubitangaza, ku isi yose buri mwaka abantu miliyoni 13 n’ibihumbi 700 barwara stroke ku nshuro ya mbere, muri abo kandi miliyoni 5 n’ibihumbi 500 irabahitana kandi umuntu umwe muri bane urengeje imyaka 25 aba afite ibyago byo kuzagira stroke byibura rimwe mu buzima