Niyonsenga Diedonne uzwi nka Cyuma yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki 11 Ugushyingo 2021, urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwahamije Niyonsenga Diedonne umunyamakuru udafite ibyangombwa bimwemerera gukorera uyu mwuga mu Rwanda, ibyaha birimo gukora inyandiko mpimbano no gutambamira imirimo yategetswe, maze rumukatira igifungo cy’imyaka 7, ndetse akanatanga ihazabu ya Miliyoni 5.

Cyuma Hassan wari usanzwe akorera Cano(channel) ye ya Youtube yitwa Ishema Tv, atabwa muri yombi bwambere hari  muri Mata 2020 , nyuma aza kurekurwa amaze amezi 11 afunzwe. Icyo gihe yari akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga ndetse n’icyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi.

Uyu munyamakuru yakunze kwamaganwa n’Urwego Rw’abanyamakuru Bigenzura(RMC) aho abaruyoboye bavugaga ko atari umunyamakuru w’umwuga, ndetse kuwa wa 14 Ukwakira 2021 uru rwego rwasohoye itangazo ryamenyeshaga abaturarwanda ko, Niyonsenga Diedonne uzwi nka Cyuma Hassan  atari umunyamwuga nk’uko kenshi akunze kubyiyitirira.

Ibi RMC yabivugaga ishingiye ku itegeko nomero 02/2013 ryo kuwa 28/02/2013 cyane cyane mu ngingo yaryo ya gatatu ivuga ko”umunyamakuru ukorera mu Rwanda yaba ukora mu kigo cy’itangazamakuru cyangwa uhagarariye igitangazamakuru cy’amahanga wese ahabwa uburenganzira n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda(RMC).

Akimara guhamywa ibyaha, urukiko rwategetse ko ahita afatwa agafungwa nk’uko Imvaho nshya dukesha aya makuru ibyemeza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?