Mu Rwanda hashobora gushingwa Kaminuza y’umuziki

Hari gutekerezwa uko Abanyeshuri barangiza mu Ishuri ry’umuziki rikorera mu Karere ka Muhanga, ariko rizwi nk’ishuri ryo ku Nyundo bashyirirwaho uburyo bwo kujyaga icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu muziki.

Ibi byemejwe na Mighty Popo uyobora ishuri ry’Umuziki rya Nyundo ariko rikorera mu karere ka Muhanga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, gitegura igitaramo cya Kigali Up Festival.

Mu gusubiza umunyamakuru wa Radio Imanzi wari umubajije niba ubumenyi bw’umuziki abize mu ishuri rya Muzika rya Nyundo bahabwa buba buhagije ku buryo hatatekerezwa ku kuba bahabwa amahirwe yo gukomeza, Mighty Popo yasubije ko hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’umuziki.

Yagize ati” Ibyo biratekerezwa cyane. Sinzi niba nahita mbibabwira ariko ntacyo reka mbivugeho. Turi gutekereza uburyo hashyirwaho Bachelor’s degree(ikiciro cya 2 cya Kaminuza) mu muziki, kuburyo Abanyeshuri barangiza banakomeza kwiyungura ubumenyi”.

Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru Mighty Popo yavuze ko bifuza ko Umuhanzi nyarwanda yahabwa agaciro ari nayo yo mpamvu Iserukiramuco rya Kigali Up Rwanda Music Festival rizataramwamo n’Abanyarwanda Gusa.

Iri serukiramuco rizaba taliki ya 06 Kanama, rikazabera mu kigo ndangamuco cy’Abafaransa, ahazatarama abahanzi batandukanye barimo City True Karigombe, Igor Mabano ndetse n’Abandi. Kwinjira ni Amafaranga ibihumbi 20.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *