Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri gaturika rya Kabgayi riherereye mu karere ka Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ibimenyetso bigaragaza aho abanyamaguru bambukira mu muhanda uhuza amashuri bigiramo byarasibamye, bakavuga ko bishobora kuzateza impanuka bitewe n’uko abanyeshuri n’abandi bagana iri shuri bambuka banyuranamo n’ibinyabiziga.
SIMPUGA Arsen yagize ati” Iyo hari ibinyabiziga bizamuka n’ibimanuka usanga bibangama cyane, kuko bisaba kwambuka tunyuranamo na byo, na cyane ko imirongo abanyamaguru bambukiramo yasibamye, bityo ibinyabiziga ntabwo bishobora guha umwanya abanyamaguru ngo bambuke, mbese bisaba kwiyeranja’’
KUBWIMANA Yvan na we wiga muri ICK yagize ati” Kwambuka uva mu nyubako imwe ya ICK ujya mu yindi birabangama cyane kuko bisaba kwambukiranya umuhanda kandi nta mirongo abanyamaguru bambukiramo ihari. Nyara iyo witegereje usanga yarahahoze ariko yarasibamye, rero bongeye bagashushanya iyo mirongo byadufasha cyane kuko ibinyabiziga bihanyura binyaruka, kabone n’ubwo ababitwaye baba babona ko hari abashaka kwambuka, ariko guhagarara ngo abanyamaguru bambuke ntibikorwa, ahanini wenda bitwaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko ari ahantu ho kwambukira bihari”
MUSANGANIRE Solange na we yabwiye impano ko bibangamye cyane, kuko ntaho umunyamaguru akwiye kwambukira hahari.
Twabajije ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga niba hari icyo buteganya gukora ngo izi mpungenge z’aba banyeshuri zivanweho, maze KANYANGIRA Ignace umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, atubwira ko bizakorwa(iyo mirongo abanyamaguru bambukiramo izasiburwa)