Muhanga: Inzego zitandukanye zifuza ko abana bakurwa mu muhanda bajya bajyira ahandi bagororerwa aho kunyuzwa muri za Transit Centers.

Bamwe mu bagize Inshuti zitandukanye mu karere ka Muhanga, bifuza ko hashyirwaho aho abana bakurwa mu muhanda bazajya banyuzwa mbere yo gusubizwa mu miryango yabo, aho kubanyuza mu bigo bizwi nka Transit Center binyurwamo by’igihe gito.

Ibi babigarutseho ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco cyasobanuriraga bamwe mu bafite umuryango mu nshingano barimo inshuti z’umuryango, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge n’abayobozi bayo, uburyo bwo kugororera abana mu muryango.

Rwagasana Yohani Inshuti y’umuryango yo mu murenge wa Cyeza  yagize ati”
ubundi umuntu bagorora ni uba asanzwe yaragoramye, ni gute se ufata umuntu ukuye mu muhanda ugahita umusubiza mu muryango we, bamwe muri bo nta niyo bafite, none se uzafata umwana umusubize mu bibazo yaje mu muhanda ahunga bwo azamarayo igihe kingana iki ?,byari bikwiye ko mbere yo gufatwa ngo basubizwe mu miryango yabo babanza gushakirwa ahantu banyuzwa bakabanza kwigishwa kugira ngo nibanayisubizwa mo bagende bariyakiriye”.

Nshimiyimana Jean Claude umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, na we asanga hakwiye gushakwa uburyo bwajya bufasha aba bana mbere yuko basubizwa kugororerwa mu miryango yabo.

Yagize ati “ Birumvikana kuko uriya mwana nawe aho tuba tumusanze hari indi mico itari myiza, itari iyo mu muryango aba yarafashe, ni ngombwa rero ko agira ahandi hantu anyuzwa akabanza akigishwa agakurwamo iyo mico mibi kuko ninabyo twita igororamuco, kuko bizamufasha kugira ngo iyo mico imuvemo. Aho hantu rero haracyenewe kandi niyo nzira yadufasha guhangana nicyo kibazo”.

Dusabe Anne Marie umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, ufite mu nshingano igororamuco n’ubuzima, avuga ko nubwo icyo basaba kitaratekerezwaho kuko hariho gahunda yuko umwana ufashwe ajyanwa mubigo binyurwamo by’igihe gito(Transit Center) mugihe arimo gushakirwa umuryango, ngo hari gahunda yuko ubu bagiye kujya bagororerwa mu muryango.

Yagize ati “ birumvikana nabyo n’ikibazo gikomeye cyane, ariko igihe tubonye umwana mu muhanda akurwamo, kandi agomba kuba afite aho ashyikirizwa mu rwego rwo gushakirwa umuryango, rero igisubizo tubona kizafasha ni icyo kugororera abana mu muryango

Ubusanzwe gahunda ya leta nkuko bitangazwa n’abakozi b’ikigo cy’Igororamuco n’uko nta mwana ukwiye kujyanwa mu Bigongororamuco. Gusa raporo y’iki kigo pkagaragaza ko mu myaka 13 ishize mu Bigongororamuco hamaze kugororerwa abantu  46 239, naho abagera ku 471,123 nibo bamaze kugororerwa mubigo binyurwamo by’igihe gito(Transit center).

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?